Mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu haravugwa inkuru y’umukwikwi [umutetsi] wahagarariye akarere mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma bamwe mu barokotse bagira ikibazo cy’ihungabana.
Tariki ya 06 Kamena ni bwo mu kigo cy’amashuri cya Ntama giherereye mu murenge wa Gisenyi yabereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 28. Mu gihe cya Jenoside muri iki kigo cy’amashuri hiciwe abana 12 n’abarezi babigishaga.
Mu muhango kubibuka akarere ka Rubavu kagombaga guhagararirwa muri uyu muhango n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero nk’umushyitsi mukuru, gusa ntiyaboneka kuko hari abageni yagombaga gusezeranya.
Byabaye ngombwa ko Gitifu wa Rugerero yohereza ushinzwe uburezi mu murenge ngo amuhagararire muri uyu muhango, gusa na we ntiyaboneka ahubwo ahitamo koherezayo umwe mu bakora akazi ko guteka ibiryo muri Koleji Inyemeramihigo.
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rugerero, Habiyaremye Karim, yabwiye BWIZA ko uyu mukwikwi “yerekanwe nk’umushyitsi mukuru” muri uriya muhango.
Yavuze ko nk’abarokotse ibyabaye byabababaje cyane kuko babifashe nko gupfobya Jenoside.
Ati: “Kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa yaramwohereje na we akohereza umutetsi wo muri Koreji Inyemeramihigo kandi bakamwohereza nk’umushyitsi mukuru muri uwo muhango waje ahagarariye ubuyobozi, byaratubabaje nk’abarokotse; ni ugupfobya.”
Habiyaremye yavuze ko uriya mutetsi akimara kwerekanwa nk’umushyitsi mukuru muri uriya muhango no gishyira indabo kuri ’Monument’ bamwe mu barokotse bahise bahungabana, biba ngombwa ko uwari woherejwe asabwa guhita ataha umuhango nyirizina utarangiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, avuga ko yatunguwe no kuba uriya mukozi ushinzwe uburezi mu murenge ayobora yarohereje muri uriya muhango undi muntu nyamara atari yigeze amumenyesha ko atari buboneke.
Ati: “Birasanzwe muri administration kuba habaho delegation cyane ko uyu mukozi nohereje [kwibuka] abifite mu nshingano, kandi ntiyigeze amenyesha ko yagize ikibazo cyo kuba ataribuboneke. Natunguwe no kumva yohereje undi muntu utazwi n’Umurenge.”
Amakuru bwiza dukesha iyi nkuru ni uko CEO w’umurenge wa Rugerero yamaze kwandika ibaruwa yemera ko yakoze amakosa yo kohereza umukwikwi muri kiriya gikorwa, akanabisabira imbabazi.
Umuhango wo kwibuka wari wanatumiwemo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rushubi na Rubirizi duhuriye kuri kiriya kigo cy’ishuri, gusa iki gitangazamakuru cyamenye ko uwa Rubirizi yanze kuwitabira, mu gihe mugenzi we wa Rushubi yahageze umuhango wenda guhumuza.
Ibi Ibuka ya Rugerero na byo ivuga ko ari ipfobya. Ibuka kandi ivuga ko bandikiye inzego zirimo akarere bazimenyesha ibyabaye, gusa ukwezi kukaba kumaze kwirenga nta gisubizo cyangwa umwanzuro barabona.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yijeje BWIZA ko hari ibyo aza gusobanura kuri iki kibazo aza gutangaza naramuka abonetse.