Umusore w’imyaka 25 wari utuye mu mu kagari k’Umuganda mu murenge wa Gisenyi yabonetse amanitse mu mugozi ku nkengero z’umugezi wa Sebeya.
Uwo musore yasize yanditse ubutumwa busezera aho yavugaga ko yigendeye kubera uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’umuryango we. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yemeje aya makuru.
Ati:“Akomoka i Muhanga. Mu butumwa yandikiye aho yari acumbitse yagaragazaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’umuryango. Ubu umurambo wagejejwe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe nubwo bikekwa ko yiyahuye’’.
Yakomeje asaba abaturage bafite ibibazo ko bagana ubuyobozi bakagirwa inama n’abafite ubukene bafashwa aho kwiyahura. Amakuru aturuka aho yari atuye avuga ko nyuma yo kubona ubutumwa bwe asezera akagaragaza ko ibyo yari atunze abisigiye umusore wari inshuti ye, bamushakishije bikarangira bamusanze mu giti yimanitse.