Ndagijimana Olivier umusore wo mu karere ka Rubavu akomeje kwibazwaho n’abantu benshi nyuma yo kugaragara afite imbunda zikaze yikoreye benshi bakaba batewe n’impungenge z’ibyo bikoresho uyu mwana akora hibazwa niba bitahungabanya umutekano mu gihugu.
Uyu musore watangiye uyu mwuga wo kwigana uko bakora imbunda kuva cyera ngo yabikomoye ku mafirime yagiye akunda kureba cyera maze aboneraho nawe atangira kwigana kuzikora ubu nawe akaba akora imbunda zitari iza nyazo ariko zifashishwa n’abakinnyi ba filime mu Rwanda dore ko uzirebye ku maso wazitiranya n’izisanzwe tubonana bashinzwe umutekanono mu mafilime.
Intego ya Ndajimana, ngo ni ukwaguka akarenga gukora imbunda z’ibikinisho agakora uruganda rukomeye rukora imbunda zigezweho kandi zifashishwa n’igisirikare.
Yagize ati “Nakundaga sinema nyarwanda ariko nareba uburyo bakinamo nta bikoresho bigezweho bakoresha, bituma ntangira umushinga wo kubikora. Natangiye nkora imbunda, radiyo za gisirikare n’imyambaro bakenera kugira ngo bajye bagaragara neza’’.
Uyu musore avuga ko akomeje gukora imbunda zirasa n’izitarasa zikoreshwa muri sinema gusa ngo akorana n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwirinda ko izi mbunda akora zitakifashishwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ikintu abaturage benshi bari bafiteho impungenge.
Ati’’Ubu polisi yampaye aho kubika imbunda zanjye kuko harimo n’izirasa ku buryo iyo mbonye abazikeneye bashaka kuzikoresha tugenda tukazifata nkajyana na bo bagakora ibyabo noneho nkazigarura zikabikwa kugira ngo zitazakoreshwa mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu’’.
Nubwo uyu musore hari inzozi ze yamaze kugeraho, uyu musore avuga ko atari yanyurwa dore ko ashaka gukorera uruganda rukomeye ku isi rukora ibikoresho bya gisirikare cyangwa se akanashinga uruganda rwe rukora imbunda mu karere ka Rubavu.
Uyu musore kuri ubu yiga mu mwaka wa gatanu mu bijyanye n’ubwubatsi gusa ngo yumva gukora ibikoresho bya gisirikare ari impano yavukanye.
Kuri ubu ibikoresho bikorwa n’uyu musore abikodesha abashaka gukina filime nyarwanda zitandukanye bakamuha amafaranga gusa ngo nawe avuga ko ari gutegura filime ikomeye izagaragaramo ibi bikoresho byinshi.