Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, humvikanye urusaku rw’amasasu.
Amakuru agera kuri dukesha IGIHE avuga ko aya masasu yarashwe n’umuntu wari wambaye imyenda ya FARDC ubwo yari mu butaka buhana imbibi n’u Rwanda ku mupaka uzwi ku izina rya Petite Barrière.
Aya masasu yarashe ku ruhande rw’u Rwanda nta muntu yakomerekeje.
Rugomboka Daniel uturiye umupaka wa Petite Barrière yavuze ko uyu musirikare yarashe amasasu menshi yangije inzu.
Ati “Uriya musirikare yaje arasa amasasu menshi yafashe inzu duturanye ibirahure byo ku madirishya byamenetse ndetse aya masasu yangije ku gipangu no ku bikuta.”
Kuva umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamo agatotsi, hakunze kumvikana ibikorwa by’ubushotoranyi ku ruhande rwa Leta ya Congo, birimo n’indege y’intambara y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama mu 2023, iza kuraswa ku ibaba.
Muri Werurwe muri uwo mwaka, umusirikare wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.