Umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) arasiwe ku mupaka muto (petite barrière) uhuza iki gihugu n’u Rwanda, mu karere ka Rubavu.
Imboni ya Bwiza.com dukesha iyi nkuru yari ihari, isobanura ko uyu musirikare yinjiye arasa abapolisi b’u Rwanda barinda ku mupaka, akomeretsamo umwe. Kubera ko yakomeje kurasa, mu kwitabara na bo bamurashe, ahita apfa.
Umuturage wabonye iraswa ry’uyu musirikare yagize ati: “Umusirikare w’Umukongomani aje mu Rwanda ari kurasa ku bapolisi b’u Rwanda, nuko babanza kumurasa irya mbere riramufata, ararezisita, agiye kurasa irya kabiri, babonye amasasu abaye menshi bamwihishe, bahita bamumena umutwe, intumbi igaramye muri ’zone neutre’.”
Nyuma y’iraswa ry’uyu musirikare, Abanyarwanda ngo babujijwe kujya ku butaka bwa RDC ku bw’umutekano wabo. Ati: “Ku bw’umutekano w’u Rwanda, ntabwo abapolisi b’u Rwanda bari kwemerera Abanyarwanda ko bajya muri Congo.”
Iyi nkuru ikurikiye imyigaragambyo yabaye tariki ya 15 Kamena, aho abaturage b’i Goma bagerageje kwinjira i Rubavu, byabananira bagatera amabuye abapolisi b’u Rwanda barinda ku mupaka.