Ahagana ku saa saba z’ijoro mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama 2022, mu Mudugudu wa Gahenerezo, Akagari ka Rungo mu Murenge wa Mudende, Umusaza w’imyaka 65 yahiriye mu kiraro cy’inka ze yitaba Imana.
Uyu musaza yitwa Kayibagame Salathiel w’imyaka 65 wari utuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu gusa akaba yari afite inka zitari mu rwuri ariko ntabwo zari ziri mu kiraro cyo mu rugo kuko byabaga ngombwa ko ajya kurara aho ziba mu rwego rwo kuzicungira umutekano ngo batazimwiba.
Umukozi Ushinzwe Imari n’Abakozi mu Murenge wa Mudende, Habiyaremye Jean de la Paix, wasigaranye inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa urwaye, yahamirije umuseke ko uyu musaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yitabye Imana nyuma yo guhira mu kiraro cy’inka.
Yagize ati “Ahagana saa saba z’ijoro nibwo twamenye ko uyu musaza yahiriye mu kiraro cy’inka aho yari acungiye umutekano inka ze. Yahise yitaba Imana.”
Habiyaremye akomeza avuga ko nta muntu wari uzwi wari ufitanye amakimbirane n’uyu musaza, gusa ngo bategereje iperereza ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ku ntandaro y’uyu muriro n’ikishe uyu musaza.
Ati “Kugeza ubu abaturage nta makimbirane batubwiye yari afitanye n’undi muntu, gusa dutegereje amakuru turi buhabwe na RIB ndetse n’icyemezo cya muganga ku kishe uyu musaza.”
Umurambo wa nyakwihedera ukaba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa ibizamini, ndetse inzego z’ubugenzacyaha zikaba zikomeje iperereza ku ntandaro y’uyu muriro.
Nyuma y’uko ibi bibaye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yageze aho ibi byabereye yihanganisha anahumuriza umuryango wa nyakwigendera ndetse baganiriza n’abaturage, aho basabwe gutanga amakuru ku gihe.