Nyuma yuko abaturage batuye mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Rubavu batabaje ko babangamiwe n’insoresore zaremye agatsiko zikiyita ”Abuzukuru ba Shitani” ziba zikoresheje intwaro gakondo ndetse zikanakomeretsa abo zije kwiba.
Mu masaha y’igicuku umusore w’imyaka 21 wari wikoreye televisiyo ya Flat Screen yari avuye kwiba yarashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri kano karere bikavugwa uyu musore yiyitaga DPC w’abuzukuru ba Shitani muri kano karere ka Rubavu.
Uwapfuye amazina ye ni Niyonsenga Iradukunda w’imyaka 21 y’amavuko, abaturage bahamagaye Radio 10 bavugaga ko yari yarabazengereje yariyise DPC.
Yari kumwe n’abandi bagabo babiri ubwo bahuraga n’Abapolisi mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu akaba yahise araswa nyuma yo gushaka gutera Umupolisi icyuma.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye urubuga Taarifa.rw ko amakuru y’iraswa ry’uyu musore ari impamo.
Ati: “ …Abapolisi bari kuri patrol [bacunga umutekano] bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, Abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barashe hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamwo umwe arapfa.”
Umuvugizi wa Polisi avuga ko mu nshingano zayo z’ibanze ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo. CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gushimangira ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kugira ngo tuburizemo icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’umuturarwanda.”