Mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Nzei 2022, mu masaha ya saa saba, mu kagari ka Kivumu ho mu mudugudu wa Gisubizo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi harasiwe umujura wari wuriye hejuru y’inzu ahita apfa.
CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba yahamije aya makuru.
Ati “Umujura witwa Ishimwe Prince yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gushaka kurwanya inzego z’umutekano akoresheje icyuma.”
CIP Mucyo akomeza avuga ko uyu mujura yarashwe mu ijoro ryahise, nyuma yuko abashinzwe umutekano bari ku burinzi bakumva umuntu arimo gutaka kuko yarimo anigwa n’ibisambo bibiri, ubwo batabaraga bose birutse ari uwanigwaga naba munigaga.
Ngo igisambo kimwe cyahise cyurira hejuru y’inzu kuko cyari gifite icyuma gishaka kurwanya inzego zishinzwe umutekano maze nazo zitabara zirasa mi cyico icyo gisambo.
Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.
CIP. Mucyo asaba abaturage kuvana amaboko mu mifuka bagakora bakareka kumva ko batungwa no kwiba ibyabandi.