Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryakeye yahitanye umugore wo mu karere ka Rubavu umurenge wa Rugerero ndetse inasenya inzu zigera mu icumi zo mu murenge wa Gisenyi muri aka karere.
Uwitabye Imana ni umugore witwa Muhawenimana Triphonie ukomoka mu karere ka Rutsiro. Yapfuye ubwo umukingo wagwiraga igikuta kikamugwa hejuru ariko umwana bari kumwe w’imyaka 7 we yabashije kurokoka.
Ubuyobozi bwasabye abaturage gufata amazi y’imvura hakubakwa n’inzira z’amazi zifite imbaraga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yavuze ko abafite inzu zasenyutse bacumbikiwe n’abaturanyi.
Ati “Tumaze kubarura amazu yasenyutse 10 kandi turacyakomeje kubarura. Abari muri izi nzu ubu bacumbikiwe mu baturanyi. Turasaba abaturage kujya bafata amazi y’imvura bakoresheje ibigega n’amayira anyuramo amazi akongererwa uburebure kuko byagaragaye ko amazi arusha ingufu ibyubatswe mbere’’.