Umugore witwa Bibutsuhoze Christine ubarizwa mu Mudugudu wa Muhira, Akagari ka Kanyefurwe, Umurenge wa Nyakiriba, arashinja umugabo bashakanye witwa Nizeyimana Alphonse kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina harimo gushaka kumusuka urusenda mu gitsina no gushaka kumwica
Uyu mugore avuga ko yabanye n’umugabo we guhera muri 2007, ubwo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ariko nyuma bakaza gusezerana ariko mbere yaho bakaba bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba iwabo w’umugabo bataramwishimiye.
Mu kiganiro cyihariye yahaye Bwiza TV, Chrstine yagize ati “ Nageze mu rugo rw’iwabo baranyanga ngo umuhungu wabo ararushye ashatse umukobwa wo mu batindi….mu nyuma tuza kugirana amakimbirane akajya ambwira ko azanyica, umunsi umwe yaratashye aca iwabo kuko twari duturanye, angezeho arambwira ngo ari kureba akumva yankubita agashoka.”
Avuga ko yamubajije impamvu avuze gutyo, amubwira ko avuye iwabo hari amagambo bamubwiye ariko atashatse kumubwira. Avuga ko bakomeje kubana nabi, akajya amunaniza mu bijyanye n’imirimo yo guteza imbere urugo, akamwicisha inzara, akamwambika ubusa n’ibindi.
Avuga ko bamaze kubyara umwana wa mbere bari bafite ikibanza kuri brasserie bakacyubakamo inzu bakayihagarika ariko akanga ko bayijyamo.
Ati “ Icyo gihe nacuruzaga kuri brasserie mfite umwana, naramukurikije ari muto, kari akana k’amezi arindwi mfite n’inda, nkataha haruguru mu misozi mu cyaro (avuye gucuruza kuri brasserie) mbona bimbangamiye ndamwinginga ngo twimucye arabyanga.”
Akomeza avuga ko yigiriye inama agafata icyemezo akajya muri iyo nzu ariko umugabo akanga kuyijyamo kugeza ubwo abagabo bagenzi be bamwumvishije ko niba umugore yemera kuba mu nzu itaruzura neza nawe nta mpamvu yo kubyanga bazayuzuza bayirimo nawe yemera gusanga umugore.
Ati “ Nagiye kubona mbona araje aza ari kuntonganya ngo inzu yari afite gahunda yo kuyigurisha ngo bakamwihera miliyoni 7 ngo agakira. Ndamubwira n’ubundi iracyahari uzanayigurisha.”
Avuga ko bakomeje kubana nabi akamwicisha inzara, baza kubyara umwana wa kabiri, ndetse n’uwa gatatu ariko ubuzima bukomeza kuba bubi bigera aho bahana ubutane, ariko bageze imbere y’umucamanza arabubima avuga ko ari ku nyungu z’umuryango. Ni mu gihe mu mpamvu yagaragazaga avuga ko akeneye gatanya harimo icyo yita ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorerwaga n’umugabo we.
Bwiza dukesha iyi nkuru yamubajije ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe iryo ari ryo, asubiza agira ati “ Umugabo yajyaga abyuka n’injoro akamurika mu gitsina. Njye nkibwira ko ankeneye, nkamureka, biba ubwa mbere arabyuka aramurika ntiyagira icyo akora, ubwa kabiri arabyuka aramurika ntiyagira icyo akora, ubwa gatatu nibwo nanjye naje kugiramo amakenga ndavuga nti reka ndebe impamvu y’ibi bintu. Hanyuma nibwo naje kugiramo amakenga nitegereje mbona afite urusenda. Ndamubaza nti ese ibintu ugiye gukora ni ibiki? Arambwira ngo mbabarira ni ikosa naringiye gukora, mbabarira.”
Abajijwe uko yamenye ko ari urusenda afite, avuga ko yarubonye ndetse akabimwemerera ko ari rwo akamusaba imbabazi avuga ko ari ikosa yari agiye gukora.
Avuga ko usibye ibyo hari n’ibindi bimenyetso yagiye abona by’uko umugabo we yashatse kumwica inshuro nyinshi, nk’aho avuga ko hari igihe yabyukaga mu gicuku agiye gupakira imineke asize umugabo aryamye, yajya kubona akamubona amugeze yambaye ibirenge yomboka.
Bwiza yashatse kumenya icyo umugabo w’uyu mugore avuga ku bivugwa n’umugore we, avuga ko umugore we afite ikibazo cyo mu mutwe.
Ati “ Uwo mugore wagira ngo yarwaye mu mutwe kubera y’uko kuva muri 2019 yataye urugo amaze guta urugo agenda asahuye umutungo wose w’urugo…arangije ahita ajya no gusaba ubutane mu rukiko twaburanye mu rukiko rw’ibanze ubutane barabumwima kuko basanze nta kindi agamije usibye gusahura umutungo w’urugo,”
Abajijwe uko yasahuye umutungo w’urugo niba hari ibyo yatwaye, Nizeyimana akomeza agira ati “ hari ibyo yatwaye twaranaburanye n’imyanzuro ndayifite yo mu bunzi. Nari noroye ingurube umunani zose arazigurisha, amafaranga nari narafashe ideni muri banki arayajyana,”
Ku bivugwa n’umugore we by’uko yaba afite n’inshoreke, uyu mugabo uvuga ko ari umushoferi yabiteye utwatsi avuga ko ari umukozi yasanze mu rugo yagiye kumumesera kuko yari yarataye urugo akamwita inshoreke. Gusa kuri iki cyo gushaka undi mugore nubwo yabihakanye abamuzi na bamwe mu bayobozi bo hasi ku kagari bemeye ko uyu mugabo koko yashatse undi mugore ndetse bashobora kuba barabyaranye.
Kubera ko yansiganye abana bane, n’ukuvuga nkora akazi k’ubushoferi, ubwo nafashe umukozi ngo aze kumesa imyenda y’abana. Ahita afunga urupangu ahamagara polisi ngo njyewe mfite undi mugore. Twaraburanye twageze no mu rukiko ndatsinda barandekura nditahira.
Yabajijwe ikibazo cy’amafaranga miliyoni 12 umugore avuga ko yatwaye batarabyumvikanyeho mu masezerano bagiranye y’inzu yahuye n’umuhanda, avuga ko nayo bayaburanye mu rukiko agatsinda. Ati “ Ayo mafaranga ninjye wayafashe niyo nderesha abana”.
Umugore uvuga ko uwo mugore w’inshoreke y’umugabo we akomeje no kumwandikira ubutumwa kuri telephone amutera ubwoba, arasaba ko yarenganurwa ku cyo yita akarengane akomeje gukorerwa agasaba ko niba urukiko rudashoboye no kumuha gatanya rwamwohereza n’ahandi.