Ingabire Jeanne Gentille utuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, aravuga ko umugabo we basezeranye byemewe n’amategeko yagerageje kumwirukana kuko atikingije Covid-19, icyemezo avuga ko gishingiye ku myemerere ye bwite cyanatumye yirukanwa ku kazi k’ubwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Rambo.
Avuga ko mu Murenge wa Nyamyumba ari we mwarimu wenyine wafashe icyemezo cyo kutikingiza, ndetse yemera ko yanaganirijwe n’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’akarere ariko arabuhakanira, bugeraho aho bumuha iminsi yo kwisubira ku cyemezo ariko irangira agihagaze ku cyemezo cye, kugeza yirukanwe.
Ingabire avuga ko byageze aho ubuyobozi buvugisha umugabo we wikingije, bumusaba kumwigisha ngo yikingize ariko na we ntiyamwemerera, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kumwirukana mu rugo rwe, kuko ngo ntiyabana n’utaremeye kubahiriza iyi gahunda ya Leta, hakiyongeraho ko umutwaro wo gutunga urugo umuremereye kuko umugore we atagikora nyamara mbere bombi barinjizaga kuko ari abarimu.
Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Ingabire yavuze ko yagerageje kwinginga umugabo we ngo nta mwirukane ahubwo wenda ngo amugire umuyaya na byo arabyanaga. Yagize ati: “Umugabo ntabwo twigeze tubyumvikanaho. Yari yanambwiye nyine ko azanyirukana, ndamubwira ‘nta kibazo nzagenda, uzampe impamba’. Noneho nyuma y’aho abonye banyirukanye, babirangije, yabimbwiye mbere abona ko bizanagira ingaruka byanze bikunze kuko bahoraga banganiriza, na we bakabimumenyesha kuko aba mu nzego z’ibanze kandi nanjye nabaga mu nzego z’ibanze, nari Coordinatrice wa CNF(Inama y’Igihugu y’Abagore) ku kagari.”
Nyuma yo kwirukanwa ku kazi, umugabo na we nk’uko yari yaramuburiye, ngo yagerageje kumwirukana. Ati: “Noneho bamaze kunyirukana, urabona ko nasinyiye urupapuro ko ndubonye tariki 7. Bamaze kunyirukana, arambwira ati ‘nguhaye icyumweru kimwe, witegure vuba vuba ube uri kumenya iyo uzajya’. Uhereye tariki 7 ubwo nagombaga kuva hano tariki 13 cyangwa 14, ariko zageze ntarabona iyo njya. Ndamutakambira ndamubwira nti ‘wambabarira, wenda nkakubera umuyaya ariko ntunyirukane’. Arambwira ngo ntabwo bishoboka.”
Ngo yakomeje kumutakambira, amubwira ko atarabona iyo ajya, umugabo amwemerera kuba agumye mu rugo. Ati: ‘”Kugeza ubu yarambabariye ngo mbe ndi mu bana.”
Ingabire avuga ko asengera mu itorero ADEPR ariko imyemerere yo kutikingiza avuga ko ari iye bwite. Ngo yubahiriza andi mabwiriza yose yo kwirinda Covid-19 arimo kwambara agapfukamunwa, gukoresha umuti usukura intoki, guhana intera n’andi ariko iryo kwikingiza ryo avuga ko akirishidikanyaho. Avuga ko Imana yizera izashobora kumwambutsa ibihe arimo kunyuramo avuga ko bimugoye.