Umugabo wa Nyiraneza Espérance wahoze ashinzwe uburezi mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero afunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru BWIZA ni uko uyu witwa Baharakwibuye Janvier yafunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gitangazamakuru ntikirashobora kuvugana na Dr Murangira B. Thierry usanzwe ari umuvugizi wa RIB ku byaha bwana Baharakwibuye akurikiranweho, gusa gifite amakuru yizewe y’uko akekwaho kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwe mu bakoreye ubwicanyi mu murenge wa Busasamana.
Aha mu Busasamana hasanzwe hari ikibaya kiri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakaba hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi babaga bava mu Rwanda bahungira muri Congo.
Andi makuru iki kinyamakuru cyamenye ni uko Baharakwibuye bivugwa ko mu gihe cya Jenoside yari atunze imbunda, ari umwe mu bitwa abakire b’i Rubavu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa bakaba bakunze gutanga amafaranga kugira ngo badafatwa.
Uwatawe muri yombi afunzwe nyuma y’igihe gito umugore we yirukanwe ku nshingano zo kuba ukuriye uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu.
Nyiraneza Espérance yahagaritswe nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka yohereje umutetsi wo muri Koleji Inyemeramihigo mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cy’ishuri cya Nkama nk’umushyitsi mukuru wari uhagarariye akarere, ibyafashwe nko gupfobya.
Ni ibyanirukanishije Murenzi Augustin wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero wirukanywe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu minsi ishize.