Mu macumbi y’akabari gaherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, basanze umugabo yapfiriyemo mu gihe yari yararanyemo n’uwahoze ari umugore we bari baratandukanye waje kumusigamo avuga ko agiye kuzana ubwishyu bwa Lodge.
Ibi byabaye ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022 ubwo abakora mu kabari kazwi nka Kwetu Bar gaherereye mu Mudugudu wa Kalisimbi mu Kagari ka Kivumu, bajya kureba amakuru y’umukiliya wabo wari warayemo bagasanga yitabye Imana.
Uyu mugabo witwa Djuma w’imyaka 62 yari yaje gucumbika muri iri cumbi ku wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 ubundi araranamo n’umugore bahoze babana bakaza gutandukana. Uwahaye amakuru RADIOTV10 avuga ko aba bombi yaba ari uyu nyakwigendera ndetse n’umugore, basanzwe batuye muri aka gace mu mujyi wa Gisenyi.
Uyu mugore yaje kuva muri iri cumbi avuga ko agiye kuzana amafaranga yo kwishyura icumbi ariko agenda umuti wa mperezayo ari na byo byaje gutuma abakora muri aka kabari bajya kureba iby’uyu mugabo kuko yari amazemo igihe adasohoka.
Ku isaha ya saa munani n’igice ni bwo abakora muri aka kabari bagiye kureba uyu mugabo basanga yapfuye, bahita biyambaza inzego na zo zihutiye kuhagera.
Jean Bosco Tuyishime Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, avuga ko uyu nyakwigendera yagiye gucumbika muri ariya macumbi mu ma saa cyenda z’ijoro ubwo imvura yari iri kugwa.
Uyu muyobozi avuga ko abakora muri aka kabari bakimenya ko uyu mugabo yapfuye bahise babimenyesha inzego zirimo n’iz’umutekano zahise zitangira gushakisha umugore bari bararanye. Umugore wari wararanye na nyakwigendera aracyashakishwa mu gihe umurambo w’umugabo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.