Mu karere ka Rubavu hari kuvugwa inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye umwana, ariko umwana akavuka atameze nk’abandi kuko we yavukanye amenyo.
Uyu mubyeyi wo mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Rubavu Akagali ka Murara Umudugudu wa Gasayo, yatangaje ko ubwo yabyaraga uyu mwana yatunguwe cyane ndetse akagira ubwoba bwinshi, yewe ngo siwe gusa byatunguye kuko n’abaganga batunguwe cyane.
Uyu mubyeyi witwa Ndayishimiye Selaphine, yabyaye uyu mwana w’umukobwa ku itariki 9 Kanama 2024, aho yamubyariye mu bitaro bya Gisenyi ndetse akamubyara yujuje igihe nk’abandi.
Avuga ko kandi uyu mwana mbere yuko avuka nabwo yari yabanje kubatungura kuko hari ubwo yagiye kwa muganga kwipimisha inda, umwana akaririra mu nda.
Umwe mu bari baje baherekeje uwo mudamu bavuga ko nabo ubwabo byatunguye ndetse n’ubwoba bukabica cyane yewe bakabanza no gutinya kumwakira.
Umwe yagize Ati”Numvaga mfite ubwoba biba ngombwa ko abaganga baza barampumuriza barambwira ngo ntintware umwana ntakibazo.”
Undi nawe ati” nubwambere twari tubonye umwana uvutse afite amenyo,ariko twibaza niba ari iminsi y’imperuka yageze,ariko turabyakira.”
Uyu mubyeyi avuga ko akibona ko umwana avukanye amenyo yasabye abaganga ko bayamukurira ariko bamubwira ko bitakunda, ahubwo ko akwiye kuyareka akazakukana n’andi kuko ntacyo amutwaye.