Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko umuyobozi w’umwe mu Midugudu yo mu Murenge wa Nyakiriba, yajyanywe mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito, kugira ngo akosorwe nyuma yuko hari inzuki ziririye abaturage mu Mudugudu we, ntabashe kugaragaza ubiri inyuma.
Uyu Mutezimana Jean Baptiste uyobora Umudugudu wa Nyakibande uherereye mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, yajyanywe mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito bateje impungenge muri rubanda cya Kanzenze, nyuma yuko muri aka gace hari inzuki ziriye abantu.
Izi nzuki zariye abantu barimo Abanyamakuru, zaturutse mu rugo rw’umuhungu wa Mutezimana Jean Baptiste ubwo hari umuvuzi gakondo wari waje kuvura umugore we. Nyuma yuko izi nzuki ziriye abantu bikekwa ko bazitejwe n’uwo muvuzi gakondo, uyu muyobozi w’Umudugudu yahise acika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Kambogo Ildephonse uyobora Akarere ka Rubavu, yabwiye Umuseke ko uyu Muyobozi w’Umudugudu ubu acumbikiwe mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito cya Kanzenze kubera kubangamira abaturage ashinzwe gucunga. Uyu muyobozi w’Akarere, avuga ko uyu mugenzi we uyobora Umudugudu adafunze ahubwo ari gukosorwa kuko.
Yagize ati “Ntabwo afunze arimo gukosorwa, Mudugudu ni umuyobozi, aragiye arishije abantu inzuki abaturage baratakamba, tujya kumubaza abantu babikoze ntiyabatangaza kandi bibereye iwe.”
Mayor Kambogo akomeza agira ati “Nka Mudugudu afite inshingano zo gutangaza amakuru kugira ngo inzego zibikurikirane.”
Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko uriya muyobozi w’Umudugudu yateje umutekano mucye bityo ko agomba kubibazwa.
Ati “Niba yanga kubisubiza rero agomba kubanza agasubiza ngo n’ubutaha n’ikibazo kitazongera kuba.”