Uwizeyimana Yvonne w’imyaka 23 ndetse n’abana be babiri bo mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gisa, bagwiriwe n’igikuta cy’inzu barimo bahita bitaba Imana. Abana bitabye Imana ni Iradukunda Josiane w’imyaka 4 na Uwimana Yvette wari ufite amezi 3.
Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare, 2022, ubwo hari umuturage wari ugiye kumureba bari baraye bahanye gahunda yo kujya gusenga agasanga inzu ye yaguye.
Ibi byabaga ubwo Nsabirora Emmanuel umugabo wa nyakwigendera yari mu kazi ko gucunga umutekano akaba asanzwe akorera Ikigo gishinzwe gucunga umutekano. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisa ibi byabereyemo, Ntaganda Hicham yabwiye Umuseke ko amakuru yayamenye maze akihutira kugerayo kugira ngo amanye uko byagenze.
Uyu muyobozi, yavuze ko bikekwa ko inkangu yaba yagwiriye gikuta cy’inzu, maze icyo gikuta kikabagwaho bagahita bapfa.
Ati “Ni kwa kundi imvura yagendaga igwa, amazi akireka mu mukingo,imvura yari yaguye, Inkangu igwa ku gikuta cy’inyuma, igikuta kigwa kuri uwo mubyeyi n’abo bana be babiri.”
Uyu muyobozi yavuze ko uyu mubyeyi yari atuye ahantu munsi y’umukingo ari wenyine bityo ko byari kugorana ko atabarwa. Ntaganda yasabye abaturage kujya bafata amazi kandi bagashyira imirwanyasuri aho batuye no mu mirima yabo.
Ati “Nk’abantu batuye ku misozi ni uko bajya bashyiramo imirwanya suri, kandi bagafata amazi, ibyo bizadufasha kurwanya ingaruka z’amazi amanuka mu migende no ku misozi. “
Kugeza ubu imirambo yaba nyakwigendera biteganyijwe ko ihita ishyingurwa mu gihe ababyeyi b’umuryango wa Nyakwigendera bahagera.