Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yakoze impanuka mu masaha ya nyuma ya saa sita. Ni impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi, ikaba yabereye hafi y’ahaheruka kubera impanuka y’imodoka ya Rubis itwara lisansi yari yagonganye na Coaster ya Virunga igahitana abantu mu cyumweru gishize.
Ababonye iyi mpanuka babwiye Kigali Today ko Coaster yamanukaga ijya mu mujyi wa Gisenyi yari ifite umuvuduko mwinshi ihura n’ikamyo izamuka, umushoferi ahitamo kuyegeka haruguru y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Kigali Today ko impanuka yabaye ariko ntawe yahitanye naho abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi CSP, Dr Tuganeyezu Ernest, yabwiye Kigali Today ko impanuka yabaye ntawe yahitanye ko n’abakomeretse bavuwe ndetse bagataha.
Yagize ati: “Impanuka yakomerekeje abantu bane byoroshye uretse umwe bisa n’ibikomeye, abakomeretse bavuwe ndetse bamwe batashye.”
Kubera impanuka nyinshi ziterwa n’imodoka zikorera imizigo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwateganyije gukora undi muhanda unyura ku murenge wa Rugerero ugatunguka mu mujyi wa Gisenyi, aho byateganywaga ko wo utamanuka cyane bikaba byagabanya impanuka ziterwa n’imodoka zikorera imizigo.
N’ubwo uyu muhanda ubu watangiye gukorwa, ubuyobozi busaba abatwara ibinyabiziga byikorera imizigo kubanza guhagarara no kugenzura ibinyabiziga mbere yo kwinjira mu mujyi wa Gisenyi.