Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Mutarama 2022 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana haguye imvura nyinshi yiganjemo umuyaga waje kwangiza byinshi ndetse ikomeretsa n’abantu bari bugamye iyi mvura ku kigo cy’amashuri.
Iyi mvura yatwaye igisenge cy’ibyumba by’amashuri bigera kuri bitatu muri uyu murenge wa Busasamana ndetse bikomeretsa abantu bari bugamye kuri iryo shuri ndetse ubu bakaba bari kwa muganga bari kwitabwaho nubwo hari abakomeretse bikabije.
Umwe watanze amakuru yavuze ko iyi mvura yaguye mu masaha y’ikigoroba muri aka karere ikaba yari ivanzemo n’umuyaga. Ngo hari bamwe mu baturage bari bugamye ku kigo cy’amashuri cya Busasamana bagwiriwe n’igisenge cy’iryo shuri cyatwawe n’umuyaga.
Abantu batandatu ni bo bagwiriwe n’igisenge bajyanwe mu bitaro bahita bataha usibye umwe wakomeretse ukuguru bikabije ukiri gukurikiranwa n’Abaganga
Hari kandi ikigega cy’amazi cyari kirikuri iryo shuri na cyo cyavuyeho kigahirimanga hepfo mu kabande. Bamwe mu baturage bavuga ko aya mashuri ashobora kuba yarubatswe nabi kubera ukuntu bayubakaga vuba bakaba bavuga ko ariyo mpamvu uyu muyaga waba wayasambuye.