Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba mu kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Rugerero, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, habereye impanuka y’imodoka yavaga kuri Bralirwa yerekeza Musanze inzoga yari yikoreye zirameneka zose.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku itiyo y’imyuka yacitse bituma igice cy’inyuma ‘Trailer’ cyari gitwaye inzoga nacyo gicika inzoga zose zarimo zirameneka.
SP Kayigi avuga ko ntawakomerekeye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ahasige ubuzima uretse inzoga zangiritse gusa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihombo cyatewe n’iyi mpanuka kuri izo inzoga zangiritse kuko bakiri mu bikorwa byo kuzibarura.
Abaturage baciye ahabereye iyi mpanuka abenshi bahise bigabiza amwe mu macupa yarimo inzoga batangira kwinywera ariko inzego z’umutekano zihageze zatangiye kubakumira baragenda.
SP Kayigi avuga ko iyi mpanuka yabangamiye urujya n’uruza rw’ibindi binyabiziga, kuko habanje ibikorwa byo gukura ayo macupa mu muhanda.
SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.
SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.
Ati “Uyu mushoferi iyo aza kumenya ko itiyo y’imyuka ifite ikibazo ntabwo aba yakoze impanuka niyo mpamvu dushishikariza abantu kwitararika bakagenda mu binyabiziga bazi neza ko ari bizima nta kibazo biri bubateze”.
SP Kayigi avuga ko Polisi izakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo hirindwe impanuka zituruka ku burangare n’amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga.