Kuwa Kane tariki ya 28 Mata 2022, mu masaha ya mu gitondo,nibwo mu Murenge wa Nyundo,Akagari ka Kavomo,Umudugudu wa Huye,mu Karere ka Rubavu abana babiri aribo Uwiduhaye Clementine w’imyaka 5 na Bigenimana Cyprien w’imyaka 6 bagwiriwe n’inkangu bagiye kuvoma ku mugezi uri munsi y’umusozi.
Nyuma yo kugwirwa n’iyi nkangu, hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri yabo ariko kugeza ubu ubuyobozi bwatangaje ko iki gikorwa cyo kubashakisha cyahagaze kubera ubutaka bwamaze gusoma amazi menshi ko bishobora no guteza izindi mpanuka yo kubura n’abandi bari mu gikorwa cyo gutabara.
Kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ,kambogo Ildephonse, yatangaje ko kuri ubu igikorwa cyo gushakisha abo bana cyabaye gihagaze kugira ngo ubutaka bubanze bwumuke hirindwa ko hasiga ubuzima abandi bantu.
Yagize ati “Twagiyeyo n’abaturage n’inzego zitandukanye,tugezeyo dusanga hari ibindi byaridutse iryo joro,hari n’ibindi ubona biregetse,dusanga nitwoherezamo abaturage nabo turababura, kubera ko hagitose,[turavuga ngo] reka turebe niba huma,hanyuma tubone ubujya gushakisha, mwanzuro twafashe.”
Meya Kambogo yavuze ko mu gihe imvura yaba irekeye kugwa, ku munsi wa kabiri waho, igikorwa cyo gushakisha abo bana cyakomeza.
Yagize ati “Turimo kureba igihe[avuga igihe cyo gusubukura kubashakisha],hari abantu bariyo bari kutubwira uko byifashe,noneho nta mvura yaguye ku munsi wa kabiri nibwo twajyayo.”
Yabwiye umunyamakuru ko mu gihe imvura yaba idacishe make,idahagaze ,hashakwa ikindi gisubizo.
Yagize ati “ Ni ukureba niba nta kintu cyateza impanuka ku bandi baturage,ibyo nibyo tugomba kwirinda,ibindi hagafatwa umwanzuro nyuma yaho.Ntabwo nakoherezayo abaturage imvura iri kugwa,hariya hantu ni habi,ibyo nibyo bikomeye cyane byaba bibi kurusha uko dukemura ikibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko bakomeje gufata mu mugongo umuryango wabo bana,babihanganisha.