Ndakeka wowe usoma iyi nkuru atari ubwa mbere wumvise izina: “Abuzukuru ba Shitani” babarizwa mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.
Abuzukuru ba shitani ni agatsiko kagizwe n’insoresore zambura abaturage ku karubanda ndetse zikanabahohotera birimo kubakubita no kubatera ibyuma ku manywa y’ihangu byagera nijoro ho bikaba ibindi bindi.
Ni kenshi twumvise inkuru z’aka gatsiko aho bamwe mu baturage batabazaga inzego z’umutekano kubakiza izi nsoresore ari nako hari n’izindi nkuru zumvikanye aho Polisi y’Igihugu yagiye ita muri yombi bamwe mu bagize itsinda dore ko hari nabo yigeze kurasa.
Ntabwo nje kubabwira amateka y’aka gatsiko k’Abuzukuru ba shitani ahubwo nje kubabwira ko aba bahungu biyemeje kwiba no kugirira nabi abaturage, bibye n’umuyobozi ukomeye uyobora intara y’Uburengerazuba Bwana Guverineri Lambert Dushimimana ubwo yari mu karere ka Rubavu mu gusoza imikino y’Irushanwa Umurenge Kagame Cup muri iyi ntara.
Amakuru dukesha Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu aravuga ko uyu muyobozi ubwo yari yitabiriye umukino uhuza akarere ka Karongi na Rusizi mu mikino ya Kagame Cup, Ngo uyu muyobozi yibwe terefoni ye birangira iburiwe irengero kandi ko ari abuzukuru ba shitani bayitwaye.