Mu Karere ka Rubavu ntihabura kumvikana umuturage utaka ko yambuwe ibye cyangwa yatewe ibyuma agakomereka cyangwa akahasiga ubuzima ibi byose bigashinjwa gukorwa n’itsinda ry’insoresore ryiyise abuzukuru ba shitani.
Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 na bwo abagizi ba nabi, bikekwa ko ari abiyita abuzukuru ba shitani batemye umuganga mu Murenge wa Rugerero, babanje kumubwira gutanga ibyo yari afite byose.
Maniragaba Jean d’Amour usanzwe ari umuforomo mu Murenge wa Mudende ngo yatemwe ahagana saa yine z’ijoro atashye nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste.
Ati” Ni byo ngo bamuturutse inyuma, bamusaba kubaha ibyo afite ashaka kubarwanya atazi ko bitwaje intwaro, bahita bamutema, ubu ari ku Kigo Nderabuzima cya Rugerero.”
Si ubwa mbere muri aka karere ka Rubavu havugwa urugomo rukorwa naba biyise abuzukuru ba shitani ndetse inzego zumutekano zikaba zikora uko zishoboye ariko bagakomeza ibyo bikorwa bibi.