Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yakomerekeje abaturage mu karere ka Rubavu, nyuma yo kuyitera amabuye na yo ikabarasaho. Byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, mu murenge wa Bugeshi.
Intandaro y’iri hangana yabaye abazwi nk’abacoracora bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ubwo Polisi yageragezaga gukumira abo bacoracora yabarasheho, gusa ku bw’amahirwe make irasa mu kico umwana wiga mu wa kabiri w’amashuri abanza witwa Mushinzeyesu Emerance.
Uyu mwana wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mugongo abaturage bavuga ko yarashwe mu ma saa 06:00 z’igitondo ndetse ngo akaba yari afite amakayi agiye ku ishuri.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu we yavuze ko nyakwigendera yarashwe mu ma saa 04:00, bityo ko “abaturage babeshye kuko ayo si amasaha y’amasomo, ikindi ntabwo yari yambaye ’uniform’ ahubwo na we yari afite aho ahuriye n’ibyo bikorwa, kuko harimo umubyeyi umwe wari uzanye ibyo bicuruzwa; ashobora kuba yari aje kumwakira ngo amutwaze”.
Urupfu rw’uyu mwana ngo rwarakaje abaturage bahita batangira gutera amabuye abapolisi, na bo mu kwirwanaho biba ngombwa ko babarasaho.
Amakuru Bwiza dukesha iyi nkuru yamenye ni uko hari abaturage 6 bajyanwe kwa muganga nyuma yo gukomeretswa na Polisi, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko abakomeretse ari babiri.
Nyuma y’ubushyamirane Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano ari kumwe na Meya w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, bahise bakorana inama n’abaturage.
CP Sano mu butumwa yahaye abaturage, yavuze ko kizira kikanaziririzwa guhangana n’inzego zishinzwe umutekano.
Ati: “Nta muntu ushinzwe umutekano uterwa ibuye. Ntabwo ubangura umuhoro ngo ujye kumutema. Urumva se yakwemera ko umutema? Ntabwo byashoboka!”
CP Sano kandi yateguje abaturage ko abagize uruhare mu rugomo rwatumye habaho ubushyamirane na Polisi bari bushakikshwe bagahanwa.
Yagize ati: “Abakoze urwo rugomo turabashakisha. Tugiye kubashaka pe, kandi turafatanya namwe turabashaka. Ntabwo turi mu gihugu kidahana. Turafatanya dushake abo bantu bagize urugomo, kuko ntabwo ari mwe mwese. Hari n’abo tuzi barimo bababuza. Ntabwo rero byashoboka kugira ngo tugire abantu bafite urugomo bameze nk’abo.”
Afande Vincent Sano yanabasabye kwirinda guhangana n’inzego z’umutekano kuko nta kibazo bafitanye na zo, abibutsa ko ari ngombwa gukomeza gukorana na zo nk’uko bisanzwe mu rwego rwo gukomeza guteza igihugu imbere.
Yunzemo ati: “Yego mwababaye ariko natwe twababaye. Natwe twababaye twaretse akazi twakoraga kugira ngo tuze dufatanye namwe, ako kababaro karere gukomeza kudufata ngo dukore amakosa.”
Meya Murindwa Prosper yijeje ko nk’ubuyobozi bari bwegere umuhango w’uwarashwe kugira ngo bamenye icyo ukeneye, mu rwego rwo kureba niba hari ubufasha bwo gushyingura cyangwa impozamarira ukeneye.