Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 28 Mata 2022, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo, inkangu idasanzwe yatwaye umusozi wa Huye abana babiri bikaba bimaze kumenyekana ko bagwiriwe n’iyo nkangu.
Ni inkangu benshi bavuga ko idasanzwe ndetse ko ishobora kuba yatwikiriye n’abandi bantu bataramenyekana kuko yatwaye ahantu hanini kandi ikangiriza byinshi dore ko hari inzira zinyurwamo n’abantu batandukanye biganjemo abava mu murenge wa Rugerero bajya kurangura ibisheke.
Abaturage baganiriye na Radiyo Rwanda bavuze ko hamaze kumenyekana ko yatwaye abana babiri umwe w’imyaka irindwi n’undi w’imyaka itanu bari bari kuvoma kuri uwo musozi.
Bavuze ko ubwo iyo nkangu yatangiraga mu ma saa mbili byateje urusaku rwinshi bakagira ngo ni indege iguye ariko bagatungurwa no kubona umusozi uri kumanuka ikaba yatwaye ahantu hanini cyane.
Nyuma yuko ibyo bibaye inzego za leta n’iz’umutekano zahageze ndetse n’abaturage batangira gushakisha imirambo yabo bana ndetse banareba niba nta bandi baba batwawe n’iyi nkangu ikomeye cyane.