Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023, yatatanyije abanye-Congo bashakaga kwambuka ku ngufu umupaka ngo binjire ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abatuye mu mujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo ikaze, bamagana Ingabo za EAC ziri muri Congo, iza MONUSCO ndetse n’umutwe wa M23. Uyu mutwe kuri ubu uracyakomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi, ndetse hari amakuru avuga ko nta gihindutse abarwanyi bawo bashobora kongera agace ka Mushaki muri twinshi bamaze kwigarurira.
Abanye-Congo bakomeje kwigaragambya kubera ko ngo Ingabo za EAC ndetse n’iza MONUSCO bazishinja kuba ntacyo zibafasha mu guhangana na M23.
Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abigaragambya bafunze imihanda myinshi yo mu mujyi wa Goma bifashishije amabuye y’amakoro, bigaragara ko umujyi basa n’abawugize amatongo.
Amakuru dukesha bwiza avuga ko abigaragambya bashatse kwinjira ku ngufu mu Rwanda banyuze ku mupaka muto wa Petite Barrière, mbere yo gutatanywa n’amasasu y’aba Polisi b’u Rwanda.
Congo Kinshasa ishinja u Rwanda kuba intandaro y’ibibazo ifite, dore ko irushinja gufasha umutwe wa M23; ibyo rumaze igihe rwamaganira kure.