Umuramyi mpuzamahanga Rose Muhando agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, James na Daniella, Gaby Kamanzi n’abandi benshi bamenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Umuramyi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Rose Muhando, agiye gutaramira mu Rwanda ku butumire bwa Rwanda Gospel Stars Live yamutumiye mu gitaramo cyiswe Praise and Worship kizahuriramo abahanzi nyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Nk’uko bigaragara ku nteguza y’iki gitaramo Rose Muhando azakorera i Kigali, kizahuza abahanzi benshi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, James na Daniella, Theo Bosebabireba, Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, Kingdom Ministries, True Promises, MD, Annette Murava n’abandi.
Ni igitaramo kizaba tariki 06 Werurwe 2022, kibere kuri Canal Olympia ku i Rebero guhera saa kumi za nimugoroba. Muri iki gitaramo harimo abahanzi bazahabwa umwanya ukomeye barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bose babireba, Gaby Kamanzi, True Promises na Gisubizo Ministries ndetse n’abandi bose bazahurira mu cyo bise Union ariko bakazanaririmba indirimbo imwe imwe mu zabo yakunzwe nk’uko amakuru ava imbere mu bari gutegura iki gitaramo abivuga.
Rwanda Gospel Stars Live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y’abikorera ari yo Metts Rwanda Service. Abahanzi bari muri iki gikorwa cya Rwanda Gospel Stars live ni 15, buri umwe akaba afite umushinga uzagirira akamaro abanyarwanda yaba mu byo aba bahanzi bakora umunsi ku munsi bibafasha cyangwa bifasha abanyarwanda muri rusange, harimo gufasha abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana, gusubukura ibikorwa bari baratangiye bikabura ubushobozi n’ibindi.
Umuhanzi uzahiga abandi mu kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa Miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we kubera ko nta muhanzi uzataha amaramasa bitewe n’uko iyo umushyigikiye amafaranga ajya ku mufuka we.