Umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wibasiye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma yo kugira uruhare mu gutuma Robert Mukombozi usanzwe ari umukozi wawo yirukanwa ku butaka bwa Uganda.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Mukombozi usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia yirukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, asubizwa iyo yari aturutse.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yabanje gutabwa muri yombi na CMI (Urwego Rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda), nyuma yo gutungirwa agatoki n’ubutasi bw’u Rwanda.
Iyirukanwa rye ryemejwe na Gen Muhoozi wanihanangirije Gen Kayumba Nyamwasa washinze RNC amusaba kuzibukira igihugu cye.
Ati: “General Kayumba, ndakwinginze gerageza kubaha Repubulika ya Uganda. Twageze ku mahoro na Afande Kagame n’u Rwanda. Gerageza ibyo ubyubahe. Mu ijoro ryakeye twakoherereje umuntu wawe.”
Gen Kainerugaba bivugwa ko yagize uruhare mu kwirukana uriya mugabo, mu bundi butumwa bwo kuri Twitter yavuze ko Mukombozi yise ’umwanzi w’u Rwanda na Uganda’ yafashwe agahita asubizwa iyo yaturutse.
Ati: “Ibi sinkunda kubikora, gusa niba byarengera ubuzima bw’abasirikare banjye mba nkwiriye kubikora. Ndashimira CMI iyobowe na Maj. Gen Birungi [James] ku bwa Operasiyo idasanzwe mwakoze. Uyu mwanzi wa Uganda n’u Rwanda yafashwe, asubizwa iyo yaturutse.”
Yunzemo ati: “Kurwanya data wacu [Perezida Kagame] byari ikosa rikomeye mu gihe cyahise. Nzi abamurwanyije bose mu gihe cyahise, gusa buri gihe iyo mbabajije icyabiteye bampa impamvu z’ubucucu.”
Robert Mukombozi wahoze ari umunyamakuru bivugwa ko yari yagiye muri Uganda yoherejweyo na Kayumba Nyamwasa, mu rwego rwo kongerera imbaraga inzego RNC ifite muri iki gihugu nyuma y’uko habayeho ihindurirwa ry’imirimo muri bamwe mu bari abayobozi ba CMI, urwego rwavugwagaho gufasha uriya mutwe mu bikorwa byawo.
RNC mu itangazo yasohoye, yavuze ko Mukombozi yari yageze muri Uganda tariki 30 Werurwe aje gusura umuryango we n’inshuti ze, mbere yo kubonwa aho yari mu rugo rw’umwe mu muryango we ku wa 01 Mata agasabwa gusubira muri Australia.
Uyu mutwe wanenze Gen Muhoozi wise Mukombozi “umwanzi wa Uganda n’u Rwanda”, uvuga ko ahubwo yakabaye “yamagana ashize amanga…uburyo bwose bw’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.”
Wavuze ko leta y’u Rwanda yamenye ko yageze muri Uganda igasaba ko ashimutwa akoherezwa mu Rwanda. RNC yavuze ko Gen Muhoozi nk’umuntu wavukiye mu buhungiro “yari akwiye kumva impamvu abantu bahunga n’impamvu ari bibi kugira uruhare mu bikorwa byo kohereza no kwirukana [impunzi]”.
Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko RNC ifashijwe na Uganda, yari imaze igihe itegurira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri Uganda. Cyakora uyu mugambi kuri ubu usa n’uwatangiye gukomwa mu nkokora n’ingendo ebyiri Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda mu minsi ishize.
Ni ingendo ebyiri zasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku bibazo birimo na RNC byari byarashwanishije u Rwanda na Uganda.