Kuri uyu wa gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022, ingabo z’Igihugu cy’Uburusiya zasoje imyitozo y’akarasisi zizakora tariki 09 z’uku kwezi ku munsi uzwi nk’uwintsinzi muri iki gihugu cy’uburusiya.
Zizaba zibuka intsinzi zagize mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo zahangamuraga Aba-Nazi ba Adolf Hitler, wari warigaruriye igice kinini cy’u Burayi ariko u Burusiya bukamubera ibamba.
Aka karasisi kizihizwa ku itariki ya 9 Gicurasi buri mwaka, ari nabwo Ingabo z’u Burusiya zari zigeze ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, Reichstag, ndetse Ingabo z’Aba-Nazi zikamanika amaboko.
Ni itariki ifite kinini isobanuye cyane ku Burusiya, kuko iki gihugu cyatakaje abaturage barenga miliyoni 20 muri iyo ntambara yamaze imyaka ine. Yatangiye ku itariki ya 22 Kamena 1941, ubwo Hitler yatenguhaga Joseph Stalin wayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, agatera igihugu cye kandi impande zombi zari zaremeranyije ku masezerano y’amahoro.
Icyizere gishingiye kuri aya masezerano cyatumye Stalin yirara, yanga kumvira abayobozi b’ibindi bihugu bamubwiraga ko Hitler ari kumuteguraho igitero, ndetse yanga no kumvira inzego z’ubutasi z’igihugu cye.
Icyakora ibintu byahinduye isura ubwo Ingabo z’u Budage, zari zarigaruriye ibihugu nka Pologne ku bufasha bw’u Burusiya, zinjiraga muri icyo gihugu zigamije kukigarurira mu gihe kitarenze amezi atatu gusa, mu gitero cyiswe ’Operation Barbarossa’.
Mu ntambara karundura, Ingabo z’Abadage zigaruriye ibice byinshi zigana Moscow, gusa kuko zari zaje zizeye intsinzi yihuse, ntabwo zari zitwaje ibikoresho bihagije birimo imyenda yo kwambara mu gihe cy’ubukonje.
Ubu bukonje nibwo bwaje kuba intandaro yo gutsindwa kwazo kuko bwabasanze ku rugamba rw’ahantu batazi neza, bubafatanya n’inzara ndetse n’urufaya rw’amasasu y’Abarusiya maze ibihumbi by’abasirikare b’Abadage bihasiga ubuzima, abandi benshi basubira inyuma kuko nta ntwaro bari bagifite, ari nacyo cyahaye Ingabo z’u Burusiya kugira akanyabugabo katumye zitangira kwisuganya no gusubiza inyuma umwanzi.
Muri Gicurasi 1945, izi ngabo zari zigeze mu Budage, mbere y’uko Komanda w’Ingabo z’u Budage amanika amaboko ku itariki ya 9 Gicurasi uwo mwaka.
Bitewe n’itandukaniro ry’amasaha, u Burayi bwizihiza uyu munsi ku itariki 8 Gicurasi buri mwaka, mu gihe mu Burusiya ari ku itariki 9.
Mu 2015, Ukraine yakoze ikintu kidasanzwe ubwo yahinduraga umunsi yizihizaho iyi ntsinzi, iwuvana ku itariki ya 9 Gicurasi iwushyira ku itariki ya 8, mu rwego rwo kuwizihiza igihe kimwe n’ibihugu byo mu Burayi.
Ibi byatanze ubutumwa bubi kuri Leta y’u Burusiya, binakomeza kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi waje no kuvamo intambara iri kubihuza magingo aya.