Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bakwiye gutangira kwitondera imvugo bakoresha mu biganiro byabo kuko bishobora kubaviramo ibyaha byabajyana mu butabera.
Mu butumwa yahaye Radio/TV10, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yatangaje ko abanyamakuru ba Siporo badakwiye gukora ibiganiro binjira mu buzima bwite bw’abantu, kubera ko biganisha mu gukoresha imvugo zibiba urwango.
Yagize ati :“Mbafitiye ubutumwa: Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana, gukoresha amagambo akomeye bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi, siporo si intambara,”
“Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”
Mu minsi mike ishize, Abanyamakuru ba siporo ku bitangazamakuru bitandukanye bumvikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro by’imikino bashinjanya byinshi birimo kwaka indonke, gutegura imikino ndetse no gusinda mu ruhame.
Ibi bikaba byari bishamikiye ku ikipe ya APR FC, aho bamwe bashinjaga abandi ko bayigiyemo kubera inda, mu gihe byageze ku rwego umwe mu banyamakuru ashinja mugenzi we ko yigeze gushaka gufata ku ngufu umukobwa bakoranaga kuri Radio 10 bikarangira habuze gato ngo agezwe mu butabera.
Dr. Murangira yasabye abanyamakuru ba Siporo kwitwararika ndetse bakirinda kwinjirira abantu haba ku bitangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kuzarangira bibyaye ikindi kintu kitari cyiza.
Ati:“Bashobora kuzashyekerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango, ibyo rero babyitondere.”
Hashize iminsi mike RIB itangaje ko Siporo ari igice iri gukurikirana muri iyi minsi ku byaha bihakorerwa.
Icyo gihe yatangaje ko ibyaha bikunze kugaragara cyane biyobowe no gukoresha impapuro mpimbano by’umwihariko mu kongera no kugabanya imyaka.
Ibindi bikunze kwiganza ni ruswa y’aba iy’amafaranga ndetse n’ishimishamubiri, itonesha, ikimenyane cyangwa icyenewabo, gukubita no gukomeretsa n’uburiganya.