Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutitiranya umunsi wa St. Valentin n’uwahariwe gusambana kuko bishobora gutuma bagwa mu cyaha cyo gusambanya abana.
Dr. Murangira mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, yavuze ko hari abitiranya uyu munsi wahariwe abakundana, bakaba bawitiranya n’ibindi.
Yagize ati: “Uyu munsi hariho abawitiranya. Bakawitiranya n’umunsi w’urukundo wa St. Valentin n’ibindi. Ubu ngubu turaburira abantu bashobora kuba bahawe promesse (isezerano), batanze promesse cyangwa basabye promesse izo arizo zose zo kwitiranya urukundo. Aha rero hari abashobora gufatirana abana bakaba babakoresha ibyaha by’ubusambanyi bashingiye kwitiranya urukundo n’ubusambanyi.”
Uyu muyobozi hari abo yaburiye. Ati:” Turababurira ko atari byo. Hari abashobora kugwa mu cyaha uyu munsi. Turababuriye babyirinde, ejo cyangwa ejobundi umwe atazaba ari mu bibazo byo gufungwa, undi ari mu byo kuba yatewe inda.”
RIB yatanze umuburo mu gihe hamaze iminsi mike hacicikana udufoto twa operasiyo yiswe shaving (kogosha), aho bamwe ngo bari mu myiteguro yo kogosha imisatsi yo ku myanya y’ibanga, ngo kuwa 14 Gashyantare bazabe babukereye, basa neza!
Buri mwaka tariki 14 Gashyantare, mu Rwanda no ku Isi hirya no hino hizihizwa umunsi mukuru wa St. Valentin.