Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abagabo batatu rufunze bakekwaho kuba bari bamaze igihe biyandikishagaho ubutaka bw’abandi, mbere yo kubugurisha mu buriganya.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza ni bwo bariya bagabo beretswe itangazamakuru, bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Barimo uwitwa Munyantore Christian “wiyitiriraga kuba noteri w’ubutaka”, Orikiriza Moses uwari ushinzwe gupima ubutaka (Land Surveyor) n’umufatanyacyaha wabo witwa Ufiteyezu Jean Marie.
RIB ivuga ko aba batatu bacyekwaho “gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka”.
Bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo ho mu karere ka Gasabo, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB mu butumwa bwayo yihanangirije abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, inibutsa kandi abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri code*651# y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka; ikindi bakihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.