Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwanyomoje amakuru yatanzwe na Kazungu Denis ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda, uvuga ko yishe abarenga 14 kuko bamwanduje agakoko gatera Sida.
Kuri uyu wa Kane nibwo Kazungu Denis ushinjwa kwica abantu 14 urw’agashinyaguro yagejejwe imbere y’ubutabera ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ubwo yari abajijwe n’umucamanza icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura mu nzu, Kazungu yabwiye urukiko ko yabazizaga ko bamwanduje Sida ku bushake.
Ati “Ni uko abo nabikoreye nanjye babanje kunyanduza Sida kandi ku bushake bwabo.”
Aya makuru yatangajwe na Kazungu, yatangiye gukemangwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko batumva uburyo umuntu ashobora kwanduzwa Virusi Itera Sida n’abantu 14.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibizamini byakozwe mu gihe cy’iperereza byagaragaje ko Kazungu Denis nta Virusi Itera Sida afite, ndetse ashimangira ko urukiko ari rwo ruzacukumbura ukuri ku byo yarubwiye.
Ati “Mu rwego rw’iperereza yagombaga kubanza gupimwa ibintu bitandukanye, mu byo yapimwe harimo no kureba ko nta virusi itera Sida afite. Ibisubizo byaje bigaragaza ko ntayo afite. Impamvu yavuze biriya ubwo Urukiko ni rwo ruzacukumbura ukuri kwabyo.”
Ku mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2023, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo Kazungu akekwaho kwica abantu, akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza mu Mudugudu wa Gishikiri.
Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.
Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’uw’igitsina gabo umwe.