Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Hakizimana Claver wari umukozi ushinzwe amasoko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, RCA, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imitangire y’amasoko.
Hakizimana yafashwe ku wa 15 Nzeri 2023, nyuma y’umunsi umwe, Prof Harelimana Jean Bosco wayoboraga iki kigo na we atawe muri yombi.
Undi mukozi ufunzwe muri iki kigo ni Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho (Logistic Officer) nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Hakizimana na Gahongayire bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
RIB yatangaje ko ibi byaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Prof Harelimana akurikiranyweho, bikaba bikekwa ko byakozwe mu bihe bitandukanye hagati ya 2018 na Mutarama 2023.
Bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugirango yohererezwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.
Uhamijwe icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.00.000 Frw.
Icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na 50% by’agaciro k’amafaranga yahombeje Leta.
Dr Murangira yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda ibyaha nk’ibi byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.
Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi byo gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko awukoresha mu nyungu ze bwite, inibutsa abantu ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”
“Kandi bimwe muri ibi byaha bifatwa nk’ibyaha bya ruswa bidasaza. Icyo bivuze nubwo uwabikoze yamara imyaka 30 cyangwa 50, igihe cyose haboneka ibimenyetseo bituma akekwa nta cyabuza ko yakurikiranwa. Abantu bari bakwiriye kwitwararika kuri ibi byaha rwose.”
Ibibazo by’imikorere idahwitse muri RCA biherutse kugarukwaho n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo n’Imari bya Leta, ubwo bakiraga abayobozi b’iki kigo ngo bisobanure ku makosa yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.