Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo wo mu karere ka Rutsiro wari ufite umugambi wo kwivugana umwana we w’umuhungu w’imyaka 23 nyuma yaho yari ari kuburana nawe amwihakana bikaza kwemezwa ko ari uwe.
Uyu mugabo avuga ko uwo mwana yamubyaranye n’umugore wamurushaga imyaka kuko ngo yari afite imyaka 17 mu gihe uwo mugore we yari amaze kubyara kabiri ibintu atiyumvishaga. Nyuma yaho yaje gushaka undi mugore gusa umwuka mubi utangira kuzamuka hagati ye n’uwo mugore wamubwiraga ko yamuteye inda.
Mu kiganiro cyihariye na Igihe dukesha iyi nkuru, uyu mugabo yavuze ko uwo mugore babyaranye yamutesheje umutwe ndetse akagenda amusebya mu nshuti n’imiryango kuko na we atemeraga umwana bafitanye. Ati “Byarakomeje bigeze mu 2003 andega mu Bunzi. Bitewe n’uko ntiyumvishaga ukuntu namuteye inda kuko nari nkiri umwana we ari umuntu mukuru ubyaye kabiri, numvaga ari ibintu nakoze ntabitekereje. Byahereye ubwo nanga uwo mwana, amaze gukura mu 2019 we na nyina bafatanya ikirego.”
Umugabo yari azi ko umwana we yamaze kwicwa
Umusore we kuri ubu ufite imyaka 23 yaburanye na se wamuhakanaga kugeza ubwo urukiko rutegetse ko bajya gukoresha ibizamini by’utunyangingo ndangasano two mu maraso (ADN), biza bigaragaza ko umwana ari uwe. Yahishuye ko kumva umwana ari uwe byamubangamiye cyane, yibwira ko namwica ari bwo ikibazo gikemuka.
Yakomeje ati “Oya ikibazo ntabwo cyakemutse. Ubu ngubu ndi kwicuza. Ari Imana na Leta y’u Rwanda, abavandimwe n’abaturanyi ndabasaba imbabazi kandi nanjye ubwanjye narihekuye.”
Yavuze ko aho ari yicuza, asaba uwatekereza gukemuza ikibazo kwica umuntu kubyikuramo kuko ari ubuyobe. Ati “N’iyo umaze kubikora biragukomanga ku mutima ukisanga uri ukundi kuntu utari uri. Numva abantu bajya bayoboka inzego zibishinzwe n’imiryango bagafashwa gukemura ibibazo hadakoreshejwe kwica.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho, umugambi wo kwica umuhungu we utaragerwaho.
Ati “RIB yahawe amakuru n’abaturage ko hari umugambi wo kwica umwana kubera amakimbirane yari hagati y’ababyeyi, aho Rafiki yamwihakanaga ko atari umwana we. Ubu akurikiranyweho icyaha cy’Ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica umuntu.”
Dr Murangira yasobanuye ko urubanza rw’abo bombi rwagombaga gukomeza kuri uyu wa 11 Mutarama 2022, uwo mugabo ashaka ko umwana we yicwa mbere y’uko baburana, ariko umugambi uza kuburizwamo.
Ati “Uwo mugabo yishyuye amafaranga amaze kubwirwa ko umwana we yapfuye. Yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, amaze kwishyura 140.000 Frw muri 400.000 Frw, ayishyura abo bari bumvikanye kwica umwana we. Hanyuma RIB iburizamo uwo mugambi mubisha w’ubwicanyi.’’
Dr Murangira yibukije Abaturarwanda ko gushaka kwica umuntu wibwira ko amakimbirane mufitanye arangira bidakwiye kandi ari icyaha.
Ati “Abantu birinde amakimbirane yo mu ngo kuko gushaka kuyikemurira bituma havuka ibindi byaha bikomeye. Igihe cyose abayagiranye batabashije kuyikemurira bitabaze RIB.” Abakekwaho ubufatanyacyaha mu mugambi w’ubwicanyi na bo RIB iracyabashakisha kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.