Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo uherutse kugaragara akubitira umubyeyi mu isoko mu Karere ka Kayonza, nyuma y’uko yari amwishyuje ibihumbi 40Frw yari asanzwe amurimo.
Kuva mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho agaragaza uwo mugabo w’imyaka 40 ari gukubita uyu mubyeyi w’imyaka 48, icyakora mu gihe yari akomeje kumuhondagura abasore barahagoboka baramumukiza, nabo arabakubita.
Ibi byabereye mu Karere ka Kayonza Umurenge wa Mukarange, Akagali ka Kayonza mu Mudugudu wa Kayonza ku wa 20 Ugushyingo 2024.
RIB ivuga ko uyu mugabo amaze gutabwa muri yombi, mu ibazwa rye yemeye icyaha, ariko akisobanura avuga ko yabitewe n’uburakari bw’uko uwo mugore yari amwishyurije mu isoko abantu bose bumva.
Kugeza ubu uwafashwe afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe hagikomejwe gukorwa dosiye ye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Aramutse ahamijwe n’Urukiko icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, Turikumana yahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Aha itegeko rigena ko yahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko uru rwego rutazihanganira umuntu ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, aboneraho no kwibutsa abantu ko bari bakwiye kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane kuko kubura ubworoherane aribyo biganisha mu gukora ibyaha.