Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry wahamije ko Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Ati “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”
Dr. Murangira agira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro ariko bubahiriza amategeko.
Ati “Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kugira internet yihuta, kuko Leta yifuza ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa umusaruro mu buryo bwiza, hirindwa kuzikoresha ibyaha kuko amategeko ahana ibyo byaha ahari.”
Uyu Muvugizi yavuze ko RIB yihanangiriza abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ibasaba kujya bakurikiza amategeko azigenga kuko itazihanganira uyarengaho agakora ibyaha.
Ati “Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.”
Mu minsi ishize uyu mugabo yumvikanye ahamagarira RIB guta muri yombi umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nyarwanda nka The Ben yashinjaga ’sexual harrasement’; ibyatumye uru rwego rumwihanangiriza.
Uyu mugabo kandi muri iki cyumweru na bwo yumvikanye yibasira Ngabo Medard Jobert uzwi mu muziki nka Meddy avuga ko mbere y’uko ashyingiranwa n’umugore we yari amaze igihe amusambanya; ikindi avuga ko mu minsi ishize uyu muhanzi yakubitwaga na Mimi bashakanye.
Ni amagambo yatumye abatari bake ku mbuga nkoranyambaga batabaza RIB bayisaba ko yamuta muri yombi ikamubaza icyo agamije.