Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gukinisha abana filimi z’urukozasoni no kuzikwirakiwza bifashishije imbuga nkoranyambaga cyane cyane umuyoboro wa Youtube.
Abafashwe barimo Twizerimana David wari ufite imiyoboro ya YouTube irimo uwitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu.
Iyi miyoboro ya Internet yari imaze igihe kitari gito inyuzwaho filimi zitandukanye zikinishwamo abana bato harimo n’amagambo y’urukozasoni mu cyiswe Comedystyle.
Muri izo filimi hakunze kugaragaramo abana bigaragara ko bakiri bato ariko bakinishwa bavuga amagambo bakanakora ibikorwa biganisha ku busambanyi.
Harimo nk’imaze ukwezi ku muyoboro wa Youtube Smart Guyz Tv aho imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 14 yiswe Part 2 Irari ry’Abanyeshuri ndetse n’izindi zitandukanye.
Uyu muyoboro wa YouTube Smart Guyz TV ni umuyoboro wanyuzwagaho amashusho ya filimi zakinwe zifite iminota iri hagati ya 10 na 18.
RIB yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Mu butumwa RIB yatanze binyuze ku mbugankoranyambaga zayo nka Twitter, yagaragaje ko itazihanganira umuntu ukoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi.
Ati “RIB ntizihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Abakoresha imbuga nkoranyambagaba bagaragaje ko bishimiye kuba uru rwego rwataye muri yombi bamwe mu bari bihishe inyuma yo gukoresha abana muri izo filimi z’urukozasoni aho nk’uwitwa Uncle Gobby yagaragaje ko hari hashize imyaka ibiri yerekanye ko izo filimi zikwiye guhagarikwa.
Ati “Nshimishijwe n’iki cyemezo cyafashwe kuko izo filime maze hafi imyaka ibiri naraziregeye urwego muyoboye rwa RIB ntanga amakuru yimbitse nubwo nyiri iyo channel yakomeje kwihisha ubutabera ariko birashimishije kubona yafashwe nibimuhama abihanirwa pe.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rivuga ko iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwagikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri, ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.
Ku rundi ruhande ariko itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ingingo ya 38, rivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni, akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze Miliyoni ebyiri.
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni, budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze Miliyoni eshatu.