Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batatu bakoresha Urubuga rwa ‘YouTube’ barimo babiri baturuka muri Uganda n’Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe.
Amakuru IGIHE ifite ni uko bafatiwe muri hoteli iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura mu Mudugudu w’Umutekano, aho baguwe gitumo bari kumukoresha ibiganiro rwihishwa.
Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures.
Aba uko ari batatu dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki ya 14 Kanama 2023 mu gihe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Uko aba bafatiwe mu byaha
Ibyaha aba bakurikiranweho babikoze mu bihe bitandukanye. Nka Connect with Uganda bwari bubaye ubwa gatatu bakoresheje ibiganiro uyu muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri.
Icyakora bitandukanye n’inshuro zabanje kuko kuri iyi nshuro ntabwo bamusanze aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Ruturo mu Mudugudu wa Agatongati, ahubwo bamujyanye muri hoteli i Kigali.
Ibi bikorwa ni iby’ivangura rishingiye ku bumuga bw’umubiri, ubwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri.
Ibi bikorwa bihanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’uko bigaragara mu ngingo ya 163. Ivuga ko igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi hashingiwe ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri, ugikoze aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Ingingo ya gatatu y’itegeko nimero 01/2007 ryo ku wa 20 Mutarama 2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange iteganya ko umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi imbere y’amategeko, agomba kubahwa no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwamuntu.
Ingingo yaryo ya 27 iteganya ko umuntu wese ukoreye umuntu ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’Igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ibi bikorwa binyuranye n’Itegeko Nshinga mu ngingo yayo ya 16 ivuga ku kurindwa ivangura kandi ko bibangamiye amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2008.
Ati “Dushingiye ku nyigisho z’ubukangurambaga bwo kureka gukoresha mu mbuga nkoranyambaga abantu bafite ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, muri ino minsi hari ibintu bigaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri YouTube aho usanga hari abantu bitwaza gufasha abantu bafite ubumuga ariko bari kubakoresha mu nyungu bwite.”
Yavuze ko kugeza ubu hibazwa impamvu abantu barenga 14 baturutse mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bajya gukora ibiganiro kuri Nsanzimana Elie cyangwa abandi, ugasanga umwe yamukozeho ibiganiro bitanu, wakwitegereza ugasanga ndetse byarebwe n’abagera kuri miliyoni nk’eshanu.
Aha Dr. Murangira B. Thierry yagize ati “Akenshi usanga bamwe mu bakoresha izo shene ikibashishikaje ari ukugwiza abakurikira ibiganiro byabo n’inyungu zivamo batitaye ku mategeko, uko bakora ibyo biganiro, uwo babikorera ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku bo babikorera.”
Mu butumwa yageneye abantu muri rusange, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo birimo na murandasi, kugira ngo itumanaho ryorohe, imbuga nkoranyambaga ziyongere kandi zibyazwe umusaruro mu buryo bwubahirije amategeko. Ibi byose Leta ibikora kugira ngo bibyazwe umusaruro byorohereza abantu mu kwihangira imirimo.
Yakomeje ati “Ku bw’iyo mpamvu RIB irihanangiriza abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane nka YouTube, Instagram na Facebook bitwikira umutaka w’ubuvugizi ariko ugasanga ari ugushakira inyungu mu ntege nke z’abantu bafite ubumuga. Ibi bikorwa byo gushakira inyungu mu bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe bikwiriye guhagarara kuko ni ibikorwa by’iteshagaciro, bitabereye ikiremwamuntu, bigize icyaha cy’ivangura. Ku bw’iyo mpamvu bikwiriye guhagarara burundu. Abagumya kubirengaho barahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
“Abantu bumve neza ko ikigenderewe atari ukubuza abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo, ahubwo ari ukubasaba kuzikoresha neza mu buryo butagize uwo bibangamira.”
Hari ikiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, aherutse gukorera kuri RBA, icyo gihe yarondoye shene za YouTube zakoresheje ibiganiro abafite ubumuga abasaba kubihagarika.