Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10, ni nyuma y’uko hashize iminsi hari ikirombe cyo muri Kinazi bikekwa ko cyagwiriye abantu batandatu bakaba bagishakishwa.
Abo bantu bacukuraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amabuye, bitaramenyekana neza ubwoko bw’ayo. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Gahana, Umudugudu wa Gasaka.
Ubwo amakuru yamenyekanaga, RIB yahise irangira iperereza, tariki ya 25 Mata 2023, ifata abantu icumi ari bo; Rtd Maj. Paul Katabarwa, Maniraho Protais, wahoze ari umuyobozi w’imibereho myiza mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.
Uwamariya Jacqueline, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Maraba, Gilbert Nkurunziza yahoze ari umuyobozi w’imibereho myiza mu Kagari ka Gahana, mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, Hakizimana Erick, Umuyobozi w’Umudugudu.
Abandi batawe muri yombi ni Nshimiyimana Faustin, Umuyobozi w’Umuduguduwa Gasaka, Iyakaremye Liberata, ashinzwe ubutaka muri Gasaka, Uwimana Mussa, yacukuraga muri icyo kirombe, Ndacyayisenga Emmanuel, yacukuraga muri icyo kirombe, Matebuka Jean wacukuraga muri icyo kirombe.
RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu; Ubwicanyi budaturutse ku bushake (Homicide involontaire), Gukoresha ububasha bahabwa ni itegeko mu nyungu bwite no gukora Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa Kariyeri nta ruhushya.
Ipererereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha byatangiye gukorwa guhera muri 2019, biza gutahurwa tariki ya 19 Mata 2023 ubwo hari abantu batandatu bikekwa ko bagwiriwe n’icyo kirombe.
Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Remera, Kicukiro na Kimironko, mu gihe iperereza rikomeje hashobora no kubonekamo ibindi byaha bakurikiranywaho kugira ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Amategeko ateganya ko ubwicanyi budaturutse ku bushake gihanwa guhanwa n’ingingo ya 111 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Rigena igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’Itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa.
Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 5,000,000 Frw ariko atarenze 10, 000,000 Frw.
Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa Kariyeri nta uuhushya gihanwa n’ingingo ya 54 y’itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 2 ariko kitarenze amezi 6 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 5,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.