Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri b’abavandimwe bo mu Karere ka Ruhango, bakekwaho gusiga ‘amazirantoki’ ku nzu y’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rusebeya muri ako karere, nyuma yo kubatangaho amakuru ku bibye, bagafungwa, bafungurwa bakamubwira ko bazamuhemukira.
Amakuru y’itabwa muri yombi ryabo IGIHE yayemerewe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024.
Ati ‘‘Ni ikibazo cyabaye bucya ari ku Cyumweru. basanze ku nzu y’umuyobozi w’uwo mudugudu basizeho umwanda, hanyuma hatangirwa n’iperereza nyine kugira ngo hamenyekane ababikoze tumusaba kuba yatanga ikirego, ubwo rero biracyari mu iperereza.’’
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rusebeya, Musabyeyezu Marie-Josée, yabwiye IGIHE ko aba bagabo atari ubwa mbere bakekwaho kumugirira nabi, kuko hari ikindi gihe bamuranduriye imyumbati nyuma yo kubatangaho amakuru muri RIB ko bibye, batabwa muri yombi nyuma bafungurwa bakamubwira ko bazamugirira nabi.
Ati ‘‘Urugi rwo ku ruganiriro rwose barusize amazirantoki, amadirishya abiri hose no muri ‘grillage’ no mu birahure hose basizemo […] n’ubushize bari bandanduriye icyate cy’imyumbati bakimaraho.’’
“Bamaze kuyirandura barongera barabatwara bajya kubafunga, mu gihe na njye nkibikurikirana barongera barabafungura.’’
Musabyeyezu yasobanuye ko kuri iyo nshuro ya mbere bajya kumurandurira imyumbati, aba bagabo baketsweho gupfumura inzu y’urugo rwo mu mudugudu uturanye n’uwa Rusebeya abibwe bakabakeka, bagasaba Musabyeyezu Marie-Josée uburenganzira bwo gusaka abo bagabo bo mu mudugudu abereye umuyobozi.
Nyuma yo kubasaka, buri wese mu ru rugo rwe hasanzwe bimwe mu bikoresho byibwe birimo n’imyenda.
Musabyeyezu avuga ko kandi nyuma y’icyo gihe, Nzabandora Vianney yatemye umusaza wamufatiye mu murima ari kwiba ibijumba, ahungira i Kigali ndetse ko dosiye ye yari ikiri kuri RIB.
Avuga ko ikibazo cy’abo bagabo cyakomeje kubangamira abaturage biba ngombwa ko kiganirwaho mu nteko, nyuma yo kukiganiraho mu ruhame nabwo bamutera ubwoba. Asaba inzego zibishinzwe kukinjiramo kigacyemurwa mu buryo burambye, kuko ahorana ubwoba bw’uko na we bazamugirira nabi.