Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwarangije koherereza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abafana babiri bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Aba bafana babiri barimo umwe w’imyaka 38 n’undi w’imyaka 27, bafashwe tariki ya 10 Werurwe 2024 kubera kwerekana ubutumwa bahimbye ko baguze amatike yo kwinjira ku mukino wari wahuje ikipe ya Rayon Sports FC na APR FC tariki ya 09 Werurwe 2024.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ubwo umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona hagati ya Rayon Sports na APR FC wari hafi gutangra, haje kumenyekana amakuru ko hari abantu bashobora kuba bari kwinjirira ku matike atari aya nyayo, bituma hitabazwa RIB ngo basobanure uko binjiye.
Uruhande rwa Rayon Sports rutangaza ko bamenye amakuru ko hari abantu bari kwishyura amafaranga ku ruhande badaciye mu ikoranabuhanga risanzwe rikoreshwa na Urid Technology, ni ko kugerageza kubashakisha binarangira hamenyekanye telefoni bishyuriraho ari na ko bitabaje RIB ngo ibafate.
Ibi ngo byakurikiwe no gutabwa muri yombi kwa nyiri telefoni, wongeyeho n’ababafashaga kwinjira mu gihe ngo n’abari baguze amatike bajyanywe kuri RIB ngo batange ubuhamya, ariko birangira bose bafunzwe.
Andi makuru ariko ava ku ruhande rwa Urid Technology yo avuga ko na bo bamenye amakuru ko hari abafana barimo kohereza ubutumwa baguriyeho amatike bakabuha abari hanze ngo bongere babwinjirireho, bituma biyambaza RIB yaje gufata abo bari biganjemo abakunzi ba Rayon Sports ari na ko bajyanwa ngo batange ibisobanuro.
Aba bakaba bavuga ko batari kugira uruhare mu kwishyuza ku ruhande kuko ntacyo byari kubafasha muri rusange kuko basanzwe bishyurwa biciye mu ikoranabuhanga bakoresha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamije ko aba bafana babiri bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Nyamirambo aho bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Baramutse bahamwe n’icyaha, bahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umukino uheruka wahuje APR FC na Rayon Sports winjijwemo agera kuri miliyoni 57 Frw aho ikipe ya Rayon Sports yatwaye agera kuri miliyoni 43 Frw nyuma yo kwishyura ikibuga n’abagurisha amatike.