Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwanyomoje amakuru yavugaga ko Haberumugabo Guy Divin wahohotewe na bagenzi be yazize kuba akomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Ku wa 16 Ukuboza ni bwo Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ku bufatanye na RIB ifunze abantu 10 bakekwaho kwica urubozo uriya musore w’imyaka 19 y’amavuko.
Byari nyuma y’intabaza yari yatanzwe n’umuryngo witwa ARERE-TWIBEKO watabarizaga uyu musore.
Amashusho ARERE-TWIBEKO yashyize hanze yerekana uwahohotewe yitabwaho n’umuganga wamwomoraga ibikomere binini afite ku kibuno.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye Radio/TV10 ko abakekwaho guhohotera uriya musore ari Uwase Adolphe Emmanuel w’imyaka 24, Ikuzwe Bruce Emery wa 21, Imanzi Kevin wa 21, Kirezi Vanessa w’imyaka 20, Nkubana Joel w’imyaka 20, Mugenzi Jonathan w’imyaka 20, Kirenga Kevin ufite imyaka 19 na Rugema Marembo w’imyaka 19.
Dr Murangira asobanura ko aba basore n’inkumi bakodesheje inzu iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w’Akindege. Ni inzu bari bakodesheje mu gihe cy’ukwezi kumwe ngo bayikoreremo ‘House Party’.
Dr Murangira akomeza asobanura ko “mu gihe rero bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na laptop imwe, hanyuma baje gukeka umwe muri bo witwa Haberumugabo Guy Divin w’imyaka 19. Baje gutangira kumukubita bamuryoza ko ngo ari we wabibye. Iperereza rigaragaza ko bamukoreye urugomo rukabije, bimuviramo gukomereka ku buryo bubabaje.”
Ku bwa Dr Murangira, ikintu kitumvikana ni uko iki cyaha cyakorewe Divin, cyakozwe n’Inshuti ze, Divin yari mugenzi wabo bari mu mugambi umwe wo gukodesha iyo nzu yo kwishimishirizamo.”
Nyuma y’uko amakuru y’ihohoterwa ry’uriya musore amenyekanye hari abarihuje no kuba igihugu cy’u Burundi akomokamo kimaze igihe gifitanye ibibazo n’u Rwanda, gusa umuvugizi wa RIB yavuze ko ntaho bihuriye.
Ati: “Ibyo kuba hari abari kuvuga ko bagenzi be bamujijije kuba akomoka mu gihugu cy’u Burundi ntabwo ari byo, n’ubwo Haberumugabo Guy akomoka mu Burundi. Yari mu Rwanda ku mpamvu z’amashuri, rero guhohoterwa na bagenzi be bari inshuti ze ntaho bihuriye n’igihugu akomokamo.”
Kugeza ubu abakekwaho guhohotera uriya musore bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga, ndetse dosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Abafunzwe bakurikiranweho ibyaha bibiri birimo Icyaha cy’Iyicarubozo (Torture) no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga (Non-assistance à une personne en danger).
Ni ibyaha bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.