Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko ruri guhata ibibazo uwitwa Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri yitwa Moshions.
Ni nyua yaho hamaze iminsi mike hasohotse urwandiko rw’inzira bigaragara ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.
Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi Umugore. Birarenze. Ndashima Kagame)”
Mu kiganiro n’Umuseke wagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yawutangarije ko Turahirwa yitabye RIB kugira ngo yisobanure ku inyandiko mpimbano.
Ati “Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”
Turahirwa muri urwo rwandiko rw’inzira yashyize ku rubuga rwa Instagram ye, harimo ko avuka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo. Uyu musore yavuzwe cyane mu minsi ishize, atari mu byo akora by’imideli, ahubwo hagaragaye amafoto ye ari mu bikorwa by’urukozasoni.
Turahirwa mu minsi ishize yakunze kurangwa n’udushya aho aherutse gutangaza ko ngo leta yamwemereye kunywa itabi ry’urumogi mu mihanda ya Kigali.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uwo urukiko ruhamije icyaha cy’inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.