Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yemeje ko umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero, yahungiye muri Uganda.
Dr Murangira yasobanuriye Taarifa ko ubwo yamenyeshwaga ko Bahati yabuze tariki ya 9 Gashyantare 2021, yatangiye gukora iperereza, ishakisha muri kasho zayo zose, iramubura. Ngo yabajije n’abo mu muryango we hamwe n’abo basangiye muri hoteli Nyanza Heritage ku munsi yaburiyeho, bayibwira ko batazi aho aherereye.
Uru rwego ruvuga ko rwamenye amakuru y’uko Bahati yari afite nimero za telefone zo muri Uganda, ndetse ngo hari ubwo yajyaga muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe, ngo akaba yarajyaga guhura n’abo mu nzego z’umutekano z’iki gihugu n’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Dr Murangira yasobanuye kandi ko Bahati yakoranaga n’abandi n’imitwe birwanya Leta y’u Rwanda bikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, yongeraho ko byamuhaga inkunga y’amafaranga.
Umuvugizi wa RIB yatangaje ko icyo uru rwego rutaramenya niba Bahati yaravuye muri Uganda. Ati: “Ntabwo twakwemeza niba Bahati akiri muri Uganda cyangwa yaragiye mu kindi gihugu ariko byibuze ntabwo ari mu Rwanda.”
RIB itangaje ibyavuye mu iperereza ku izimira rya Bahati nyuma y’icyumweru ibisezeranyije Abanyarwanda. Ni nyuma y’aho abanditsi bakomeye ku Isi barenga 100 bari bandikiye Perezida Paul Kagame bamusaba kwikurikiranira iki kibazo.
Aba banditsi nk’uko The Guardian yabitangaje, bavugaga ko izimira rya Bahati ryaba rifite aho rihuriye n’ubusizi bwe buvuga ku bibazo by’abaturage, bongeraho ko umuntu umwe ku butegetsi yaba azi irengero rye.