Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umugabo wo mu Karere ka Kayonza ukekwaho kwica umugore we n’abana 3 yafashwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uriya mugabo witwa MUSONERA Theogene yafashwe ku bufatanye n’abaturage ku wa 23/06/2023.
RIB ivuga ko Musonera ukekwaho kwica umugore we n’abana be batatu, yafashwe amaze iminsi yihishahisha ahantu hatandukanye.
Dr Murangira yabwiye Umuseke ati “Kugeza ubu ntarabasha kuvuga icyamuteye kubica. Iperereza rirakomeje.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB avuga ko uru rwego rushimira abaturage ku bw’ubufatanye bagaragaje kugira ngo MUSONERA Theogene afatwe.
Twari twabagejejeho inkuru ya Musonere Theogene w’imyaka 40, ukekwaho kwica abana be batatu, umukobwa umwe n’abahungu babiri, yica n’umugore we.
Bose ngo yabishe akoresheje umuhoro.
Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14/06/2023 rishyira ku wa Kane tariki 15/06/2023, mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare, Akagari ka Gitara mu Mudugudu wa Mubuga.
Umwe uba mu Karere ka Kayonza, yadutangarije ko urugo rw’uriya mugabo n’umugore we rwahoragamo amakimbirane, aho kugira ngo bimenyekane ko mu rugo habayemo ibyago, abaturanyi bumvise hamaze umwanya nta ntonganya zihari.
Musonera yafatiwe mu Karere ka Kayonza.
Inkuru bijyanye: Kayonza: Umugabo uherutse kwica abana be n’umugore yatawe muri yombi