Iperereza ry’ibanze kuri dosiye ya Denis Kazungu, ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa ntabwo ryemeza ko yaba yari afite ibyitso cyangwa yaba yaragize uruhare mu icuruzwa ry’ingingo z’abantu.
Hari amakuru menshi avuga ko uyu mugabo w’imyaka 34 ushinjwa ubwicanyi bwinshi no guhisha imirambo mu cyobo yari yaracukuye mu nzu ye yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, yaba yari afite ibyitso kandi yari umucuruzi w’ingingo z’abantu ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ukekwaho icyaha yabikoze wenyine.
Thierry Murangira, umuvugizi w’ikigo gishinzwe iperereza mu Rwanda (RIB) yagize ati: “Yakoraga wenyine, ibyo bikaba bishimangirwa n’ibyatangajwe na Kazungu ndetse n’abo yahohoteye babashije gutoroka mu rugo rwe bamaze kwamburwa.”
Byongeye kandi, abashinzwe iperereza basuzumye ibikorwa byo kubitsa no kubikuza amafaranga byakozwe binyuze kuri konti ya mobile money ya Kazungu, basanga nta kimenyetso cyerekana ko yakoranaga n’agatsiko k’abagizi ba nabi.
Ku wa Mbere, itariki ya 5 Nzeri, Kazungu yatawe muri yombi, ubwo yabazwaga, yemera ko yashutse abahohotewe bahuriye mu tubari bakajya iwe, aho bageraga akabambura ibyo bafite yarangiza akabica.
Hagati aho, iperereza kuri uru rubanza ruteye ubwoba rirakomeje, Murangira akaba avuga ko umubare nyawo w’abahohotewe utaramenyekana neza kubera ukuntu imirambo imwe yangiritse.
Murangira ati: “Dutegereje ibisubizo bivuye mu kigo cy’igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga (RFI) kugira ngo tumenye neza umubare nyawo.”
Biteganijwe ko abashinzwe iperereza bazasoza iperereza ryabo kuri dosiye ya Kazungu bitarenze icyumweru gitaha, icyo gihe bakaba bazashyikiriza imyanzuro Urwego rw’Igihugu rw’ubushinjacyaha (NPPA) kugira ngo batangire iburanisha.
Mu gihe aho urubanza ruzabera hataragenwa, birashoboka ko Kazungu azaburanishirizwa mu ruhame mu gace akekwaho kuba yarakoreyemo ibyo byaha.