Twumva kenshi imvugo zaduka mu rubyiruko bitewe n’ikigezweho, ugasanga benshi muri rwo bakoresha izo mvugo nko gutebya batazi n’icyo zisobanuye ,cyangwa ntibite k’uko bafatwa n’abumva bazikoresha dore ko iharawe muri iki gihe ari “Nta myaka ijana”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ngo hareberwe hamwe icyakorwa kugira ngo habungwabungwe ubuzima bwo mu mutwe ndetse hanitabwe ku mikurire y’umwana, yatanze ikiganiro kigaruka k’uko ikigero cyo kwiyahura gihagaze mu Rwanda.
Yavuze ko impamvu RIB yitabiriye iyi nama ari uko ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe iyo adakurikiranwe ngo yitabweho, akora ibyaha bihanwa n’amategeko cyangwa akaniyahura.
Yavuze kandi ko mu bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe harimo gutakaza icyizere cyo kubaho, anakomoza ku mvugo ya ” Nta myaka ijana “, imvugo yita iy’ubwihebe no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.
Ati”Mu by’ukuri, nta rubyiruko rw’u Rwanda rwagakoresheje imvugo ngo nta myaka ijana, izo ni imvugo muby’ukuri zidatanga icyizere cy’ahazaza, kandi muby’ukuri mu bigaragara icyizere cy’ahazaza ku rubyiruko rw’u Rwanda kirahari, ahazaza ni heza“.
Akomeza agira ati”Wenda nizera ko bashobora kubivuga batebya, ariko ababyumva bashobora kubyumva ukundi, kandi ni imvugo y’ubwihebe“.
Dr Murangira B.Thierry asaba itangazamakuru cyane cyane abanyamakuru bakora imyidagaduro gushyira imbaraga mu kugorora imvugo z’amakuru batangaza, kuko usanga akenshi abakoresha imvugo nk’izo ari urubyiruko rukurikira iryo tangazamakuru ndetse, anatunga agatoki bamwe mu bari mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange, ko ari bo bakunda gukoresha imvugo nk’izo, bityo zigakwirakwira mu rubyiruko.
Avuga ko urubyiruko ari amizero y’ahazaza h’igihugu, ko ari yo mpamvu leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwigisha kugira ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza, bityo ko nta rubyiruko rwakabaye rukoresha imvugo ya ” Nta myaka ijana“.
Amahoro kuri mwese,imvugo z’urubyiruko inyishi ziba ziganjemo kwigana, ningenzi kubakebura bataragera kure kuko bose bumva arintero y’urubyiruko rwigihe tugezemo. umuyobozi wa RIB yakoze cyane natwe tujye dufasha urubyiruko hakibona rutarapfa mumitwe.
Amahoro kuri mwese,imvugo z’urubyiruko inyishi ziba ziganjemo kwigana, ningenzi kubakebura bataragera kure kuko bose bumva arintero y’urubyiruko rwigihe tugezemo. umuyobozi wa RIB yakoze cyane natwe tujye dufasha urubyiruko hakibona rutarapfa mumitwe.
Hari nayandi Hahiye,imiyaga ,ntagikwe etc
Murakoze kugaragaza ijambo ryo kureka kuvuga rwose kuko ryakuragaho icyizere.
Imvugo zituma urubyiruko rutakaza ikizere kejo hazaza dukwiye gusenyera umugozi umwe tukazirwanya kuko izo mvugo zangiza umuco.
Nukuri gose, ugo rubyiruko rwisubireho pe , birakwiye cyane.