Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rurihanangiriza abantu bakuru bahohotera abana, barimo ababereka amashusho cyangwa amafoto y’urukosazoni, ashobora kumushora mu ngeso z’ubusambanyi.
Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 ubwo uru rwego rwari mu bukangurambaga mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, bugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ntirenganya yagize ati: “Turacyabona uyu munsi ababyeyi bahana abana, ugasanga umwana umubiri wose wahindutse ibisebe, umwana yibyariye. Ntabwo biriya ari ibihano bihabwa umwanya, ahubwo ni ibimuhahamura, bikamuvanamo na kwa kukubaha nk’umubyeyi, ejo mu gitondo akaba igihazi. Ugasanga umwana ntiyubaha umubyeyi kubera ko na we yamubereye igikoko. Ntabwo guhana umwana bivuga kumukuramo umutima cyangwa kumuhana nk’uhana igikoko.”
Yakomeje ati: “Umwana ahanwa nk’umwana, ashobora kubwirwa neza kandi akumva, ashobora. N’akanyafu wakamucishaho ariko ntabwo gucishaho umwana akanyafu ari ukumuhindura inyama, cyangwa kumuvuna amaboko cyangwa kumutwika. Uzi kubona umuntu yatwitse umwana, ngo umwana yakoze mu nkono y’iwabo! Harimo n’ubunyamaswa.”
Ku berekwa amashusho y’urukozasoni, yagize ati: “Kwereka umwana amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Akenshi biragendana na technology cyangwa ikoranabuhanga. Uyu munsi ugasanga umuntu mukuru arimo arereka umwana ya mafilimi y’urukozasoni cyangwa arebana n’imibonano mpuzabitsina. Harya ubundi kubyereka umwana, kuri wowe inyungu irimo ni iyihe? Cyangwa icyo ugambiriye ni igiki?”
Ntirenganya yagaragaje ko aba bantu baba bagamije gushora abana mu mibonano mpuzabitsina. Ati: “Mu by’ukuri ni uko tudahishanye, akenshi usanga ababikora icyo baba bagambiriye n’ubundi ari ugushora abana mu busambanyi imburagihe. Ibi ni ibyaha bihanwa n’amategeko kandi biteganyirizwa ibihano bikomeye.”
Yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwigisha abaturage kugira ngo ibi bibazo by’ihohotera rikorerwa abana bicike, kandi na byo ibyo babonye bakabitangaho amakuru.