Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Igabe Egide ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse ngo yakuye muri kaminuza ya Atlantic International yo muri Leta z’Unze ubumwe z’Amerika.
Tariki ya 6 Mutarama 2022 RIB yatangaje ko Igabe afungiwe kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Nyuma yo kumuta muri yombi, amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko RIB itashishoje neza ko uyu Igabe koko yize icyiciro gihanitse muri iriya kaminuza yo muri Amerika ndetse ngo mu Rwanda hari benshi bayizemo bari no mu mirimo.
Ibi kandi benshi babishingiraga ku butumwa Atlantic International University yatangaje ivuga ko uyu Dr.Igabe Egide yize kuri iyi kaminuza ndetse akahakura impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya kaminuza PHD. Nyuma y’ubu butumwa amagambo n’impaka nyinshi zaratangiye RIB bayishinja amakosa yo kuba yarafunze umuntu arenganye itabanje gushishoza.
Nyamara Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, binyuze ku muvugizi wayo Murangira Thierry batangaje ko nta kosa ryabaye ku guta muri yombi Dr.Igabe kuko yakoresheje inyandiko mpimbano kandi ko nawe abyiyemerera ndetse urukiko rukaba ari rwo ruzagaragaza niba arengana.
Ati “RIB ifite impamvu zifatika zituma Igabe Egide akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Dutegereze icyemezo cy’Urukiko.’’
Yongeyeho ko uwafashwe na we yiyemereza ko yakoresheje inyandiko mpimbano mu gusaba akazi. Ati “Igabe na we yiyemerera ko yakoresheje icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yavanywe hanze (equivalence) cy’igihimbano ubwo yasabaga akazi.’’
Ubusanzwe ”equivalence” itangwa n’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na Kaminuza(HEC)
Dr Murangira avuga ko mu iperereza ry’ibanze Igabe “yiyemereye ko yayihimbye, ashyiraho izina ry’umuyobozi uyobora HEC ubu ariko akoresha umukono w’uwamubanjirije. Nyuma yo kubibona byatumye RIB ishidikanya no ku mpamyabumenyi ye itangira iperereza rigamije kumenya umwimerere wayo. Hari ibibyihishe inyuma bituma umuntu akorwaho iperereza.’’
Dr Igabe aramutse ahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yahanishwa igihano cy’igifungo gishobora kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.