Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Gatanu rweretse itangazamakuru abantu barindwi rwafashe bakekwaho kuba mu gatsiko kamaze iminsi gakora ubujura bwa terefoni muri Kigali.
Mu bo RIB yafashe harimo abamotari babiri, umukozi utanga serivisi za Mobile Money, umugabo ucuruza telefone ahazwi nko ku iposita mu Mujyi wa Kigali, uwibaga telefone akazibashyira n’undi waziguraga.
Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B Thierry, yabwiye itangazamakuru ko abafashwe bakoranaga bifashishije amayeri atandukanye arimo kujya mu maduka bakajijisha umucuruzi bakamwaka ibintu biri kure, yajya kubimanura bagahita bamwiba.
Abamotari bafashwe bo ngo bakoraga nijoro bagahengera nk’umuturage ari kuvugira kuri telefone bagahita bayimushikuza bakagenda.
Dr Murangira yavuze ko abafashwe bakurikiranweho ibyaha birimo “ubujura, kwinjira mu makuru ari muri mudasobwa utari nyirayo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo.”
Ni ibyaha yavuze ko bishobora guhanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka itatu. RIB kuri uyu wa Gatanu kandi yasubije bamwe mu bari baribwe za terefoni na bariya bakekwaho ubujura.
Ndagijimana Tharcisse wari waribwe telefone yari mu modoka ye muri Gicurasi uyu mwaka, yashimiye Urwego rw’Ubugenzacyaha rwashoboye kuyimusubiza; mbere yo gusaba abaturage kujya batanga ibirego igihe bibwe.
Izindi Nkuru Bijyanye